Burera: Imiryango y’abagwiriwe n’urusengero yafashwe mu mugongo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, butangaza ko imiryango itandatu yo muri uwo murenge iturukamo abantu bapfuye bagwiriwe n’urusengero yafashwe mu mugongo bu buryo bushoboka ihabwa ibintu bitandukanye.

Abo bantu bagwiriwe n’urwo rusengero rw’Abapantekoti tariki ya 22/09/2013, ubwo bari barusigayemo bari mu kanama abandi batashye. Uko ari batandatu harimo abagore batatu, umwana umwe ndetse n’abagabo babiri.

Imiryango y’abo banyakwigendera yasigaye mu kababaro kenshi dore ko bamwe muri bo ari nabo ahanini bari batunze imiryango yabo.
Nyuma y’uko ibyo biba ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’ubuyobozi bw’idini ry’Abapantekoti muri ako karere bijeje iyo miryango kuzayifata mu mugongo uko bishoboka.

Tariki ya 26/12/2013, Muhire Silas uyobora umurenge wa Cyeru, yatangarije Kigali Today ko iyo miryango yose yahawe ubufasha mu buryo butandukanye yaba ari amafaranga ndetse n’ibikoresho.

Uru rusengero rw'Abapantekoti mu murenge wa Cyeru rwashenywe n'imvura n'umuyaga maze rugwira abantu batandatu muri bo bahasiga ubuzima.
Uru rusengero rw’Abapantekoti mu murenge wa Cyeru rwashenywe n’imvura n’umuyaga maze rugwira abantu batandatu muri bo bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyeru avuga ko usibye ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwatanze ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, idini y’Abapantekoti yo yatanze ubufasha bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshatu.

Ngo ubwo bufasha bwatanzwe n’idini y’abapantekoti burimo amafaranga agomba kubaka urwo rusengero rwasenyutse. Kuri ubu ariko ngo ntiruratangira kubakwa.

Muhire akomeza avuga ko kandi imiryango yabuze ababo bagwiriwe n’urusengero yahawe ubufasha n’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge, aho wabahaye ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye maze igasenya urwo rusengero yanashenye andi mazu agera kuri 20 yo muri uwo murenge wa Cyeru.

Silas avuga ko Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) nayo yahaye ubufasha iyo miryango. Abasenyewe amazu yabafashije ibaha isakaro kuburyo ngo kuri ubu ayo mazu yose yarasakawe abantu bayabamo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka