Burera: Beretse Musenyeri Leonard Carey ko bikuye mu bukene babikesha inkunga bahabwa

Abaturage bo mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative CAEG-Umugende, ikora imigina y’ibihumyo, baratangaza ko kwibumbira hamwe byabafashije kwikura mu bukene ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi babitangaje ku wa gatatu tariki 07/05/2014 ubwo basurwaga n’abaterankunga babo barimo na Musenyeri Lord George Leonard Carey wahoze ari umushumba w’itorero ry’Abangilikani ku isi.

Abanyamuryango ba koperative CAEG-Umugende, ikorera mu murenge wa Kagogo bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace batuyemo abantu bishishanyaga barebana mu ndorerwamo y’amoko ndetse n’iy’amadini bigatuma ntacyo bakora ngo biteze imbere ahubwo ari ubukene bubaranga gusa.

Bamwe mu bagize Koperative CAEG-Umugende bari kumwe n'abaterankunga babo.
Bamwe mu bagize Koperative CAEG-Umugende bari kumwe n’abaterankunga babo.

Mu mwaka wa 2001 nibwo umuryango MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation) w’idini ry’Abangilicani, wabahurije hamwe mu matsinda kugira ngo ubafashe gutera intambwe bava mu bukene kandi bagana inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Kuva ubwo ngo batangiye gushyira hamwe bashaka icyo bakora ari nako uwo muryango ubatera inkunga. Batangiye bahinga ibigori byakwera bakabigurisha bakizigamira ndetse bakanikenura ari nako indorerwamo y’amoko ndetse n’iy’amadini igenda ibashiramo.

Guhinga ibihumyo

Kubera ko mu banyamuryango b’ayo matsinda hari harimo abatagira aho bahinga, batekereje guhinga ibihumyo kuko bidasaba guhingwa ku butaka bugari. Ngo bahise batangiza Koperative CAEG-Umugende, baza gutangiza n’uruganda rukora imigina y’ibihumyo; nk’uko Sezibera Caleb Perezida w’iyo Koperative abivuga.

Agira ati “Dusanga hari abanyamuryango bacu batagira aho guhinga, cyane cyane nka bariya bari barahunze muri 1959 bakaza kugaruka mu gihugu, Leta ikabatuza ariko ikabatuza mu kibanza gusa ntaho guhinga.

Musenyeri Lord George Leonard Carey asobanurirwa uko bakora ndetse n'uko batera imigina y'ibihumyo.
Musenyeri Lord George Leonard Carey asobanurirwa uko bakora ndetse n’uko batera imigina y’ibihumyo.

Ibyo byatumye rero dutekereza kuri iki gihingwa cy’ibihumyo, kugira ngo byibuze na babandi bafite inzu gusa abe yahinga mu gikari kuko gihingwa ahantu hatoya: byibuze kuri metero kare imwe cyangwa se abyiri akaba nawe yahinga.”

Nyuma yo guhabwa amahugurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku bijyanye no gukora imigina y’ibihumyo, batangiye kuyikora mu ruganda rwabo kugeza na n’ubu.

Abanyamuryango b’iyo koperative bagera kuri 736 bahinga ibihumyo bakabirya ndetse bakanabigurisha. Ibyo bihumyo byatumye bava mu bukene kandi banarya indyo yuzuye.

Kambonera Josephine, umwe muri abo banyamuryango, abisobanura agira ati “Iyo nahinze icyo gihe ndarya kandi nkagurisha. Ukumva y’uko ugomba gusangira na mugenzi wawe, akabona kuri izo ntungamubiri. Kandi nanjye nkabona icyo kuntungira urugo: iryo faranga rikantungira uwo mwana, akabona ikayi, akabona inkweto, akabona umwenda w’ishuri…”.

Perezida wa Koperative CAEG-Umugende asobanura uburyo umugina w'ibihumyo ukorwa.
Perezida wa Koperative CAEG-Umugende asobanura uburyo umugina w’ibihumyo ukorwa.

Usibye kuba abo baturage bakora imigina y’ibihumyo banibumbiye mu yandi matsinda aho bubakiranye amazu ku batari bayafite, bagabirana inka ndetse banakora n’ibindi bikorwa by’isuku n’isukura birimo kubaka imisarani irinda umwanda ya ECOSAN.

Ntibarahaza isoko bafite

Abagize Koperative CAEG-Umugende bavuga ko uruganda rwabo, rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 36 zirenga, rufite ubushobozi bwo gukora imigina ibihumbi bitandatu ku kwezi ngo ariko bakora gusa imigina 1500 kubera kubura ibikoresho bimwe na bimwe byifashishwa.

Sezibera avuga ko iyo migina uruganda rwabo rukora ikiri mike kuko batari bahaza isoko bafite. Ngo bafite isoko no mu tundi turere nko mu karere ka Nyabihu n’ahandi.

Uwimana Clodette, umuyobozi wa MOUCECORE, avuga ko bazakomeza gutera inkunga abagize iyo koperative kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Imwe mu mashini zifashishwa mu gukora imigina y'ibihumyo.
Imwe mu mashini zifashishwa mu gukora imigina y’ibihumyo.

Avuga ariko ko bashishikariza abanyamuryango kwishakamo ibisubizo kuko ibyinshi mu bikorwamo imigina y’ibihumyo biboneka aho batuye. Ngo ibirenze ubushobozi bwabo baturage nibyo bazajya babafasha kubona.

Bamwe mu bafatanya bikorwa b’umuryango MOUCECORE bawutera inkunga binyuze mu wundi muryango wa Gikirisitu witwa TEARFUND ukorera mu Bwongereza. Umwe muri abo bafatanyabikorwa, Musenyeri Lord George Leonard Carey, yashimye ibikorwa by’abo baturage ngo kuko bigaragara ko byabakuye mu bukene.

Uyu Musenyeri avuga ko bafasha abaturage batandukanye muri Afrika ngo ariko Abanyarwanda batera inkunga bakora ibikorwa bishimishije cyane. Uhagarariye muryango TEARFUND, wari wazanye na Musenyeri Lord George Leonard Carey, yijeje abo baturage kubaba hafi.

Imigina y’ibihumyo ikorwa ite?

Sezibera avuga ko iyo bagiye gukora umugina w’imihumyo bifashisha ibitiritiri by’ibigori, ibigorigori ndetse n’ibisigazwa by’ibishyimbo bahuye. Ibyo byatsi byose ngo barabisya bifashishije imashini yabugenewe.

Iyo bamaze gusya ibyo byatsi bahita babishyira mu mashini ibivanga hanyuma bigashyirwa mu yindi mashini ibipakira mu mashashi yabugenewe ariyo azaterwamo umurama uzavamo ibihumyo.

Iyo ibyo byatsi bimaze gushyirwa mu mashashi yabugenwe, ayo mashashi bipakiyemo ajyanwa ahandi aho baba bagiye kwica za mikorobe zitandukanye ziba ziwurimo, hifashishijwe umwuka ushyushye.

Aho bashyira imigina y'ibihumyo kugira ngo ivemo microbes.
Aho bashyira imigina y’ibihumyo kugira ngo ivemo microbes.

Iyo bivuye aho bihita bishyirwamo umurama uvamo ibihumyo bigahita bijyanwa mu cyumba kirererwamo imigina y’ibihumyo. Iyo migina y’ibihumyo imara muri icyo cyumba igihe kiri hagati y’iminsi 30 na 45 ubundi ikahava ihabwa abahinzi bakajya kuyihinga.

Sezibera akomeza avuga ko umurama w’ibihumyo batera mu migina bawugura n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku mafaranga 500 agacupa kamwe urimo. Ako gacupa ngo gatera imigina 100.

Akomeza avuga ko guhinga ndetse no gukora imigina y’ibihumyo birimo inyungu kuko bihingwa ku butaka buto kandi bigatanga umusaruro ushimishije. Iyo umugina utewe ,mu minsi iri hagati y’irindwi na 10 uwawuteye atangira kuwusarura.

Umugina umwe bawugurisha amafaranga 400 naho ikilo kimwe cy’ibihumyo byezeho kikagura amafaranga 1000.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka