Bugesera: Kuboha agaseke byatumye agura inzu ndetse n’isambu

Umugore witwa Mukantabana Jaqueline utuye mu murenge wa Mayange mu kagari ka Kibenga mu karere ka Bugesera amaze kugera kuri byinshi abikesheje umwuga wo kuboha agaseke.

Mbere yuko atangira kuboha agaseke mu mwaka wa 2007, Mukantabana yari umuhinzi wabikoraga bya nyirarureshwa kuko atabonaga amafaranga yo kwikenura cyangwa se kugura amavuta yo kwisiga ahubwo iyo babonaga ibyo bahinze byeze byarabatungaga gusa ntibasagurire amasoko.

Mukantabana Jaqueline mu gikorwa cyo kuboha agaseke akesha byinshi.
Mukantabana Jaqueline mu gikorwa cyo kuboha agaseke akesha byinshi.

Yagize ati “ntangiye kuboha agaseke nabonye amafaranga ubu nkaba naraguze inzu nziza ifite agaciro ka miliyoni enye ndangije ndayisana ubu ifite agaciro ka miliyoni hafi eshanu.

Kuboha agaseke byatumye mbasha kugura isambu ifite agaciro k’ibihumbi 200 iri iruhande rw’ikiyaga cya Cyohoha ubu mpahinga inyanya kuburyo ku kwezi zinyinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 400”.

Mukantabana avuga ko ibyo bikorwa byose bikurikiranwa n’umugabo we naho we agakomeza ibikorwa byo kubaha agaseke, ikindi kandi ubu amafaranga akuye mu bikorwa byo kuboha agaseke akuramo ay’abahinzi bakamungira kuburyo adacikanwa n’igihe cy’ihinga.

Bimwe mu byo yaboshye bitegerejwe kujyanwa ku isoko ryo muri Amerika.
Bimwe mu byo yaboshye bitegerejwe kujyanwa ku isoko ryo muri Amerika.

Ati “ngereranyije kuboha agaseke binyinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 40, ariko hari n’igihe nyarenza iyo twabonye isoko, ayo mafaranga yose mpita nyashyira kuri konti yanjye muri sacco nkuraho ibihumbi bitanu byo kugura amavuta yo kwisiga andi nkayizigama”.

Mukantabana arakangurira abagore bagenzi be kwishyira hamwe mu byo bakora kugirango babashe kuva mu bwigunge dore ko n’abayobozi b’igihugu babibashishikariza.

Kuri ubu Mukantabana afite abana batandatu, uretse umwe washinze urugo abandi bose abarihira amashuri akabaha n’ibikoresho byose akaba abikesha kuboha agaseke.

Bamwe mu baboshyi b'uduseke bakorana na Mukantabana na bo bamaze kugera kuri byinshi.
Bamwe mu baboshyi b’uduseke bakorana na Mukantabana na bo bamaze kugera kuri byinshi.

Abagore baboha uduseke bo mu murenge wa Mayange bibumbiye muri koperative COVAMAYA, igizwe n’abagore 146, ubwo batangiye ari 219 abandi bakagenda bivanamo kuko byagoranye kubona amasoko.

Iyi koperative ifashwa n’umushinga Millenium Village Project wabafashishe kwishyira hamwe no kubigisha kuboha agaseke ndetse ukanabashakira amasoko mu mahanga ufatanyije na Indego Africa. Mu minsi itatu bashobora kuboha ibiseke biguze amafaranga bihumbi 840.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka