Bugesera: Bitarenze amezi atanu inyubako nshya y’akarere iraba yuzuye inakorerwamo

Rwiyemezamirimo watsindiye kubaka inyubako nshya y’ahazakorera akarere ka Bugesera, Twahirwa Jean Claude, avuga bitarenze ukwezi kwa gatatu umwaka utaha imirimo yo kubaka iyo nzu izaba yarangiye.

Yagize ati “ubu turimo turasakara, igice kimwe kirarangirana n’iki cyumweru. Ariko hakaba hanakorwa ibikorwa byo kurangiza iyi nyubako nko gutera ibipande n’ibi kandi nabyo ntibizatinda kuko ibikoresho byose birahari”.

Inyubako nshya y'akarere ka Bugesera iri mu isozwa.
Inyubako nshya y’akarere ka Bugesera iri mu isozwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie, avuga ko iyo nyubako izakemura ibibazo by’ibiro byari bitoya kandi bitatanye, bigatuma bamwe mu bakozi badakorera mu biro by’akarere kubera ko bitari bihagije kandi ari bitoya.

Yagize ati “abakozi bazakorera hamwe bungurane inama n’abashaka serivisi bayibone batagombye gusiragira henshi”.

Inyubako niyuzura ni uku izaba imeze.
Inyubako niyuzura ni uku izaba imeze.

Iyo nyubako igizwe n’amagorofa ane, igorofa ibanza ndetse n’izindi ebyiri zigeretseho zizaba ari ibiro by’abakozi b’akarere ka Bugesera ndetse n’izindi nzego zifatanya n’akarere mu mu mirimo ya buri munsi.

Igorofa ya nyuma izaba yihariye ibyumba by’inama (icyumba cy’inama cyahariwe inama njyanama y’akarere, icyumba cy’inama y’abakozi n’izindi nama ntoya ndetse n’icyumba cy’inama cyakira umubare munini w’abantu).

Inyubako ishaje yakorerwagamo n'akarere ka Bugesera.
Inyubako ishaje yakorerwagamo n’akarere ka Bugesera.

Inyubako y’akarere ka Bugesera iri mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014. Ikazuzura itwaye miliyari imwe na miliyoni 50 zizaturuka mu misoro n’amahoro byinjizwa n’akarere.

Inyubako akarere ka Bugesera kakoreragamo izahabwa umurenge wa Nyamata.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka