Bugesera: Abaturage basaga 500 baravoma Cyohoha nyuma yo gufungirwa ivomo rusange

Ingo zisaga 500 zituye imidugudu ine y’ahitwa Shami mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera zivoma mu kiyaga cya Cyohoha y’amajyepfo nyuma y’aho ikigo cya EWSA gifashe icyemezo cyo gufunga ivomero rusange abo baturage bavomagaho.

Abo baturage bagaragaza ingaruka n’akababaro bavuga ko babazaniye iryo vomo rusange kugirango babarinde amazi y’ikiyaga kuko aba yanduye ndetse n’uko bashobora guhuriramo n’ibibazo birimo nko kuribwa n’ingona; nk’uko bivugwa na Mukamusonera Leoncie waruvuye kuvoma mu kiyaga cya Cyohoha.

Ati “Ubu ijerekani y’amazi turimo kuyigura amafaranga 50 kuko abafite imbaraga nibo bajya kuyazana”.

Intandaro yo gufunga iryo vomero rimaze umwaka rifunze ni uko uwari ushinzwe kuricunga yatwaye amafaranga abaturage batangaga iyo bazaga kuvoma; nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem.

Mukamusonera Leoncie avuye kuvoma mu kiyaga cya Cyohoha nyuma yo gufungirwa ivomo.
Mukamusonera Leoncie avuye kuvoma mu kiyaga cya Cyohoha nyuma yo gufungirwa ivomo.

Umuyobozi w’ishami rya EWSA mu karere ka Bugesera, Rutabayiru Janvier, avuga ko atari ivomero rusange rya Shami ryafunzwe kubera kutishyura EWSA gusa ahubwo n’ahandi iyo ucuruza amazi ku ivomero rusange atishyura EWSA iryo vomero rirafungwa maze yamara kwishyura agafungurirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, arizeza abaturage bafungiwe amavomero rusange ko iki kibazo kirimo gushakirwa umuti ku buryo mu minsi yavuba ayo mavomero yafungurwa.

Ati “ubu turimo kuvugana nabo nibinanirana turimo kureba uburyo twabashyikiriza inkiko ndetse habeho no gufatira imitungo yabo, nibigaragara ko byananiranye kwishyura”.

Ku mavomero rusange abaturage bavomera ku mafaranga 10 ku ijerekani mu gihe iyo bayavomye ku baturage bayifitiye ku giti cyabo bishyura hejuru y’amafaranga 50, n’ubwo EWSA ivuga ko nabyo biba bitemewe kugurisha amazi kuri icyo giciro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka