Akarere ka Rwamagana kijeje Abanya-Gahengeri amazi mu gihe kitarenga amezi abiri

Ubuyobozi bw’akakarere ka Rwamagana bwijeje abaturage bo murenge wa Gahengeri wo muri ako karere, ko amazi basaba azaba yabonetse mu gihe kitarenga amezi abiri. Abo baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije kuko ngo bahurira ku iriba rimwe riri mu kabande, ari utugari dutanu.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemiya, yemeje ko umuyoboro n’ibindi bikorwaremezo by’amazi ava i Nyagasambu byose byamaze kubakwa, ndetse ko rwiyemezamirimo wabyubatse amaze guhabwa igihembo ku bikorwa yakoze, ku buryo ngo ibindi bike asigaje azaba yabirangije mu gihe kitarenga amezi abiri.

“Mu mezi atarenga abiri bazaba babonye amazi, ndetse na rwiyemezamirimo wubatse ibikorwaremezo yamaze kubihemberwa”, Uwimana Nehemie uvuga ko abaturage bo muri Gahengeri batagombye kwinuba kandi ari bwo bari kuba bafite icyizere.

Yavuze ko ibigega n’impombo byubatswe mu mihigo y’umwaka ushize ari iby’amazi ava kuri kilometero 13 uvuye i Nyagasambu, nyuma yo kubona ko amazi ava ku kiyaga cya Mugesera atari ahagije, bitewe n’uko ngo bigoye kuyazamura ku musozi wa Gahengeri; bahisemo kuyohereza i Kigali.

“Icy’ingenzi n’uko bakwizera ko mu gihe gito kiri imbere, nta muturage uzongera kugenda metero zirenze 500 avuye iwe ajya gushaka amazi”, nk’uko Mayor wa Rwamagana yatangarije Kigali Today mu mpera z’icyumweru twasoje tariki 29/12/2013.

Ikigega cyagenewe kwakira amazi ava ku kiyaga cya Mugesera ngo nta mazi yakigezemo.
Ikigega cyagenewe kwakira amazi ava ku kiyaga cya Mugesera ngo nta mazi yakigezemo.

Abaturage b’i Gehengeri bavuga ko utugari twa Gihumuza, Kanyangese, Mutamwa, Rweri na Kageyo, two mu murenge wa Gahengeri, babyiganira ku ivomo riri mu kabande kitwa Gatare.

Umuturage w’i Gahengeri wanze kwivuga amazina ye yagize ati: “Uretse kuba ari kure, amazi kuri iryo riba abona umugabo agasiba undi, usanga baterana ingumi kuva saa sita z’ijoro kugera izindi saa sita z’ijororo, mu minsi y’icyumweru yose, umwaka ugashira undi ugataha”.

Ngo bitewe n’uko amazi ava muri Mugesera yabaye make, ikigega cyari kigenewe gutanga amazi ku baturage bose, cyaje guharirwa ishuri rya APEGA ryonyine, nk’uko bitangazwa n’abaturage.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

aho hantu ndahazi nigeze kujya mpavomera ariko ni kure cyane n’abaturage bahavomeraga byarabarushyaga cyane usibye ko ikigo gihari aricyo cyabasayidiraga, rero akarere ka Rwamagana ahubwo kabyihutishe kabatabare kuko hariya hantu bavana amazi ni habi cyane.

Filbert yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

iterambre rirhuta no mu byaro rigomba kugezwamo maze umuturage wo mu cyaro nawe akabona ko aho nawe yitaweho!!! bravo i rwamagana

gitera yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Amazi azava I Nyagasambu ajye I Gahengeri kandi n’i Nyagasambu adahari ? Ubu hari agasozi kamaze guturwa n’abantu benshi kitwa NYAKAGUNGA katagira amazi nabo bari bakwiye kuyabona kuko amazi ari ngombwa mu mibereho myiza y’abantu. Meya Nehemie nabo azabibuke.

SEMANZI Epimaque yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

nta muntu utakwishira ko abandi bantu babona amazi meza, kuko amazi meza n’iterambere, n’ubuzima bwiza

juvenal yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka