Akarere ka Rusizi kashimiye Tigo agashya ko kwigisha urubyiruko rw’Abanyarusizi

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi arashimira Tigo ku gikorwa kidasanzwe mu bigo by’itumanaho cyo kwigisha abaturage uburyo bwo kwiteza imbere, ndetse akaba yavuze ko ari agashya abonanye Tigo mu karere ka Rusizi.

Ibi Nzeyimana Oscar uyobora akarere ka Rusizi yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi urubyiruko rw’abasore n’inkumi 52 bigishijwe na Tigo ku buntu ubuhanga mu bucuruzi no gucunga umutungo mu gihe cy’ukwezi n’igice mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi ngo yabonye ibyo Tigo yakoze ari agashya mu bigo by'itumanaho bikorera i Rusizi
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ngo yabonye ibyo Tigo yakoze ari agashya mu bigo by’itumanaho bikorera i Rusizi

Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu ngo yafashije urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi cyane, ndetse uyu muyobozi akaba yemeza adashidikanya ko kizagira akamaro gakomeye ku rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi n’ahandi mu gihugu. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko ari agashya abonye bwa mbere muri aka karere mu masosiyete y’itumanaho yose ahakorera.

Umuyobozi w’akarere kandi yishimiye ko Tigo ifasha muri gahunda ya Leta yo kwigisha abantu ibibafasha kubona ibisubizo by’ubuzima bwa buri munsi, aho ngo ubu ibikenewe ari ibyo abantu biga igihe gito bagahita bajya kw’isoko ry’umurimo kandi bafite ubumenyi buhagije.

Bwana Nzeyimana yakanguriye uru rubyiruko kugaragaza intabwe y’ibikorwa bifatika biganisha mu kwigira kw’Abanyarwanda, aboneraho gusaba Tigo ko yakongera amahugurwa nk’aya mu rubyiruko rwinshi.

Abahawe impamyabumenyi mu gucuruza no gucunga umutungo n'abayobozi
Abahawe impamyabumenyi mu gucuruza no gucunga umutungo n’abayobozi

Urubyiruko rwahawe aya mahugurwa rugizwe ahanini n’abasanzwe bacuruza ibikorwa bya Tigo, n’ubwo ngo bemerewe no gukoresha ubwo bumenyi ahandi ndetse ubishatse akaba yajya no mu bindi bikorwa nk’uko Bwene Henry ukuriye Tigo mu ntara y’Uburengerazuba abihamya.

Bwana Bwene ati “Abahawe ubu bumenyi bashobora no kujya gucuruza ibindi bikorwa bitari ibya Tigo kuko twabigishije dushaka gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda kugira ubumenyi mu bucuruzi no gucunga neza umutungo.”

Uyu muyobozi yavuze ahubwo ko basaba n’urundi rubyiruko kugana ishuri rya Tigo, bagahabwa ubu bumenyi batanga ku buntu kandi butangwa n’abarimu b’inararibonye mu bijyanye n’ubucuruzi.

Muri aya masomo Tigo itanga, harimo ibijyanye n’ubucuruzi ndetse n’indimi zibafasha kuvugana n’abanyamahanga mu bucuruzi bwabo hagamijwe guteza imbere urubyiruko rudafite imirimo.

Bamwe mu bahawe ubumenyi mu gucuruza no gucunga umutungo bya kijyambere
Bamwe mu bahawe ubumenyi mu gucuruza no gucunga umutungo bya kijyambere

Abasoje aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi bavuga kandi ko ngo batazahwema gushimira Tigo yabakuye mu bushomeri ibaha akazi ko kuyicururiza bakaba bafite aho bavuye naho bageze none ikaba inabahaye ubumenyi bwisumbuye.

Batanze ubuhamya bavuga ko ngo ubu babasha kwirihira kaminuza mu mafaranga bavana mu gucuruza ibicuruzwa bya Tigo binyuranye, abandi bakaba bibeshejeho n’imiryango yabo ndetse hakabamo n’abubatse ingo.

Bavuga kandi ko n’ubwo bakora akazi bamwe bafata nk’agasuzuguritse kuko bababona bicaye ku muhanda, ubu ngo bose bafite ubwisungane mu kwivuza aho ngo banamenye no gucuruza by’akarusho.
Bamwe babwiye Kigali Today ko ngo banahawe akazi ko mu biro batakemera kubera inyungu bakura mu bucuruzi bwa simcard (simukadi) n’izindi serivisi za Tigo.

Wilder Poma ushinzwe umutungo muri Tigo yasabye urubyiruko guhesha agaciro umwuga wose ubazanira inyungu
Wilder Poma ushinzwe umutungo muri Tigo yasabye urubyiruko guhesha agaciro umwuga wose ubazanira inyungu

Abahawe amahugurwa basabye Tigo kuzakomeza igafasha n’abandi benshi nkabo bakeneye ubumenyi, maze uwitwa Wilder Poma ushinzwe umutungo muri Tigo abizeza ko Tigo izabikomeza kuko ikigamijwe ari uguhindura imibereho y’abacuruzi ba Tigo.

Yabasabye kandi kumenya kuzigama no guhindura ubuzima bwabo mu mibereho bakaziteganyiriza ubuzima bwiza kandi bagaharanira kwiha agaciro kuko ngo mu kazi kose umuntu ashobora kwiteza imbere kandi yarangara akitesha agaciro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka