Abanyeshuri ba INILAK bakomeje kwerekana ko Abanyarwanda bashobora gufashanya
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (INILAK) bakomeje gushyigikira gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo, bafashanya n’ubwo nta bushobozi buhagije baba bafite.
Ibi babitangaje kuri iki cyumweru tariki 13/10/2013, mu gikorwa bakoze cyo kongera gusura umwe mu bapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza. Bamusuye mu rwego rwo kureba ko inka bamugabiye hari icyo yabashije kumufasha.
Eliab Ndindabahizi, uhagarariye abanyeshuri ba INILAK, yatangaje ko bashyize mu bikorwa gahunda ya Leta ivuga ko intore yishakira inzira no mu bibazo, aho bemeye bakigomwa mu bushobozi bucye bagafashe undi muntu utishoboye.
Yagize ati: “Nta kwishakira inzira birenze ibyo abanyeshuri ba INILAK barimo barakora niba umunyeshuri utagira akazi ashyiraho udufaranga kugira bagure inka bayihe umukecuru azamuke. Uko niko kwishakira ibisubizo ku bantu benshi.
Nakongera nkagaruka ku munsi wa none, intore nyayo ni ibungabunga ubuzima bw’ibyo yubatse nta wabisenya irora. Niba abanyeshuri batubanjirije barubatse ibintu ntawabisenya barora.”
Muri uru ruzinduko kandi bemereye uyu mukecuru kuzamufasha kubaka aho iyo nka irira ndetse no kumufasha gusana inzu abamo ubundi isanzwe igizwe n’ibyondo.
Umukecuru Kayireme wasuwe ari nawe wabimburiye abandi guhabwa inka muri iyi gahunda y’abanyeshuri ba INILAK batangije, yatangaje ko yishimiye uburyo aba banyeshuri bakomeza kumwereka ko bamubaye hafi mu bwigunge yabagamo. Inka ye yayise “Inka y’Imana.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ubukungu mu karere ka Kayonza, yatangaje ko iki gikorwa cyo gusura uyu mukecuru utuye mu murenge wa Mukarange bitanga isomo ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu myimvire cyane cyane mu mico myiza yo gufashatanya.
Kugeza ubu abanyeshuri ba INILAK bamaze kugabira abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside inka ebyiri n’amatungo magufi 20. Banakoze ibikorwa byo kubakira no gusana amazu y’abapfakazi batishoboye agera kuri ane.
Abanyeshuri ba INILAK ni na bo batanze inkunga nyinshi ya miliyoni 1,7 mu gikorwa ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza (FAJER) yo kubakira amazu abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ABANYARWANDA TWESE TUGOMBA KUMENYA KO TWESE TURI BAMWE KANDI TUGOMBA GUSENYERA UMUGOZI UMWE DUHARANIRA KWIGIRA
ohhhhhhh mukomereze aho nabandi barebereho
INILAK Oyeeeeeeeeeeeeee
Mu muco warangaga abanyarwanda kera gushigikirana byarimo mukomereze aho dukomeze gushyira u Rwanda aheza,Willy nuko nuko nabagenzi bawe n’abandi banyeshuli barebereho