Ngoma: Abayobozi b’amakoperative barasabwa kunoza imicungire y’umutungo wa koperative yabo

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burasaba abayobozi b’amakoperative kujya banoza imicungire y’umutungo wa koperative bayobora, nyuma yuko bigaragaye ko hari benshi mu bacunga nabi umutungo wa koperative.

Koperative zitari nke zagiye zigaragaramo imicungire mibi y’umutungo nyuma yo gukorerwa igenzura (audit) andi akaba akomeje kuvugwamo ibihombo.

Uku kwihangiriza abayobozi b’amakoperative bibaye nyuma yuko koperative y’abahinzi ba kawa I.A.K.A.B, ikorera mu kagali ka Sakara, nyuma yo guhabwa inguzanyo na BRD ya miliyoni 150, bakaza guhagarika kuyishyura babuze amafaranga, byatumye hakekwa ko yaba yaracunzwe nabi.

Mu nama iherutse guhunza abayobozi ba kawa ku rwego rw’igihugu n’abayobozi ba koperative za kawa mu karere ka Ngoma, hafashwe umwanzuro ko hagomba kuzakorwa igenzura (audit) ku micungire y’iyi koperative.

Iki gihombo cyagize ingaruka kuri iyi koperative kugera ubu inafite uruganda rutunganya kawa, aho bamwe mu banyamuryango bagurishaga ikawa yabo ahandi kuko batishyurwaga neza.

Nubwo hari abavuga ko aya mafaranga yaba yaracunzwe nabi, vice perezida wiyi koperative, Bugingo Celestin, avuga ko igihombo cyo kubura uko bishyura iri deni rya BRD cyavuye ku kuba igiciro cya kawa cyaraguye bigatuma inyungu ziba nke.

Yagize ati “Kutishyura ririya deni twebwe tubona byaratewe nuko igiciro cya kawa cyaguye bigatuma inyungu zacu zigabanuka bityo n’ideni tubura ayo kuryishyura”.

Iri deni rya IAKB yahawe na BRD ringana na miliyoni 150 mu mwaka wa 2012 ikaba imaze umwaka wose itishyura nyuma yo kwishyuraho ayarenga miliyoni 100 muri 2012.

Nk’uko ariko byagarajwe muri iyi nama yabereye ku biro by’akarere ka Ngoma ibi bisobanuro ntago byanyuze abari muri iyi nama kuko hari amakuru yagarariyemo yagaragazaga ko komite ya koperative ikingira ikibaba abayobozi bacunze nabi umutungo wa koperative bityo bemeza ko hagomba gukora igenzura.

Nyuma y’iyi nama umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, yatangarije itangazamakuru ko nubwo hari abayobozi ba koperative bavugwaho kunyereza imitungo ndetse biganatuma zicika intege, amakoperative muri Ngoma amajije kuzamura abantu benshi.

Yagize ati “Ikigenda kigaragara ni uko hamwe na hamwe koperative zidacunzwe neza, iyo ubuyobozi butabaye bwiza bica intege abanyamuryango ariko aho bigaragaye akarere gafatanya na RCA abayobozi bagahindurwa ibintu bigasubira mu buryo.”

Avuga ku kibazo cya koperative ya kawa I.A.K.B yavuze ko nawe atemeranya na visi perezida w’iyi koperative kuko we abona ko kutishyura biterwa n’imicungire mibi ku bayobozi b’iyi koperative bityo agasaba abanyamuryango ba amakoperative kujya bahita batanga amakuru hakiri kare mu gihe babona hari imicungire mibi.

Amakoperative yagaragayemo imicungire mibi ni COTAMON y’abamotari yakorewe igenzura miliyoni hafi 11 ziburirwa irengero ndetse na koperative y’abahinzi b’umuceri ba Sake nayo ivugwamo igihombo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka