U Rwanda na Nepal byagiranye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

Ambasaderi Mukangira Jacqueline, yafunguye ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Nepal, ndetse hasinywa n’amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 04 Ukuboza 2023, hagati ya Ambasaderi Mukangira na B.S Lamichhane nk’uko Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ibitangaza.

Aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere azongerera imbaraga mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Nepal, ndetse kandi afatwa nk’aje kongera amahirwe y’ubucuruzi.

Biteganyijwe ko hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono.

Umuhango wo gufungura ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nepal, wabereye mu murwa mukuru Kathmandu, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Nepal, Narayan Prakash Saud ndetse n’uhagarariye u Rwanda muri Nepal P.J Pandey.

Mbere y’uyu muhango, Ambasaderi Mukangira Jacqueline usanzwe uhagagarariye u Rwanda mu bihugu birimo u Buhinde ari naho afite icyicaro, muri Sli Lanka, yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nepal, Narayan Prakash bungurana ibitekerezo ku buryo bwo kwimakaza umubano ndetse no mu bindi bikorwa ibihugu byombi byafatanyamo.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Nepal, washimangiwe muri 2021, ubwo ambasaderi Jacqueline Mukangira yashyikirizaga Madamu Bivya Devi Bhandari, wahoze ari Perezida wa Nepal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka