Ruhango: Hotel yari iteganyijwe gutangira imirimo muri 2012 na n’ubu ntiruzura

Hari tariki ya 16/04/2012 ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yizezaga abaturage imbere ya Perezida wa Repubulika ko mu mpera y’umwaka wa 2012 mu karere ka Ruhango hazaba huzuye hoteli y’inyenyeri eshatu nyamara kugeza ubu ntiruzura ndetse kuyubaka byarahagaze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 23/09/2013, umuyobozi w’akarere ka Ruhango yasobanuye impamvu iyi hoteli itacyubakwa avuga ko “uwubakaga iyi hotel yagiye ahura ahura n’itubazo dutandukanye, ariko uwahagera yabonako hatagize izindi ntambamyi yafungura vuba”.

Ubwo twasuraga iyi hotel twahasanze abashinzwe kuyirinda gusa.
Ubwo twasuraga iyi hotel twahasanze abashinzwe kuyirinda gusa.

Twashatse kumenya impamvu uyu mushoramari witwa Jean Marie Vianney Maniraguha wari wemeye gushora imari ye aho abahavuka batinye kuyishora, kugirango tumenye icyadindije imari ye ariko ntibyadukundira.

Gusa abazi amateka y’aka karere, bavuga ko abashoramari badakunda kuhitabira, ndetse ngo n’abahavuka iyo batangiye gutera imbere usanga ibikorwa byabo babyimurira mu yindi mijyi.

Umushoramari ngo yahuye n'utubazo.
Umushoramari ngo yahuye n’utubazo.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango n’abavuka muri aka karere tariki 21/10/2012, bamwe muri aba bashiramari bavuze ko nta muntu washora amafaranga ye aho atazunguka bitewe n’ibikorwa remezo birimo kuba nta mihanda igaragara akarere karubaka, kuba nta gare igaragara, n’ibindi.

Umwe mu batuye umujyi wa Ruhango kimwe n’abagenzi be batashatse ko amazina yabo atangazwa, yagize ati “oya ntibyumvikana, kubona uyu mujyi uri hagati y’imijyi ya Muhanga na Nyanza yo ifite amahotel atabarika, ariko twe umujyi wacu ukaba na hotel n’imwe? None se ubu umuntu yavuga ko biterwa n’iki? Rwose birababaje”.

Zimwe mu nyubako zari zimaze kuzura.
Zimwe mu nyubako zari zimaze kuzura.

Undi nawe akavuga ko bitangaje kubona igihe mu karere ka Ruhango iyo hakiriwe abantu bo mu nzego zo hejuru, bagomba gutumiza ibyo babakiriza cyangwa bakajya kubakirira mu tundi turere duhana imbibe n’akarere kabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibyo nabyo murumva byabazwa akarere ka Ruhango niba umushoramali yari yemeye ko azarangiza kubaka Hotel mu gihe runaka ntabyubahirize urumva hari uruhare akarere gafitemo, yewe na umushoramali nta kosa afite kuko atanze kurangiriza igihe ubwo rero sinzi icyo abanyamakuru baba bashaka kuvuga ntabwo ari Hotel yubakwa ni akarere ngo tuvuge ko ari isoko ryatanzwe nabi .

RUTO yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Rwose burya Mayor yararushye, niba umushoramari yaratangiye igikorwa cyo kubaka akageraho akagihagarika niwe wabazwa mpamvu si Mayor kuko Hotel si iy’Akarere. Hagati aho kandi ubukungu burimo kuzamba ibyamunara byabaye byinshi n’izo Hoteli za MUHANGA mu giperefe zaragurishijwe yewe na Dayenu i Nyanza yari igiye gutezwa. Ahubwo Mayor akwiye kureba uko yakwitwara mu rubanza ruhangayikishije akarere akemera vuba kugirana imishyikirano n’uwo akarere kahuguje.

Munyaneza Melard umaze iminsi aburana n’Akarere ka Ruhango mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ashinja Akarere kumutwarira isambu ya hegitari imwe n’igice, urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 06 Ukuboza, ariko ngo nadahabwa ubutabera nyabwo nk’uko abitekereza azaruhuka ari uko agejeje ikibazo cye k’Umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Munyaneza Melard ukomeje kuburana isambu n’Akarere ka Ruhango

Munyaneza Melard ukomeje kuburana isambu n’Akarere ka Ruhango

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Munyaneza yavuze ko nyuma yo kugeza Akarere ka Ruhango mu rukiko abona hari amananiza menshi kari kuzana mu rukiko kagamije kumuriganya.

Nyuma y’umunsi wa mbere w’urubanza wabaye mu kwezi gushize, kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwongeye gukomeza ku ncuro ya kabiri urubanza ruburanisha Munyaneza Melard n’Akarere ka Ruhango,

Uhagarariye Akarere ka Ruhango muri uru rubanza yavuze ko ibirego by’umuryango wa Munyaneza ari ibinyoma kuko mu isambu barimo kuburana nta biti byigeze bihagera.

Mu gushimangira iyi ngingo yagize ati “Muri iyi sambu nta shyamba ryahigeze kandi Akarere ntabwo katwitse amakara y’iryo shyamba bavuga nta n’ubwo kabajije imbaho kuko Akarere ntabwo gacuruza.”

Ibi ariko Munyaneza n’umwunganira mu rukiko nabo bahise babitera utwatsi bavuga ko iyo sambu yariteyemo ishyamba rifite ibiti bikuze ndetse bemeza ko Akarere karitemye ku mugaragaro kakabazamo imbaho hamwe no gutwikamo amakara.

Uruhande rwa Munyaneza n’umwunganira kandi rwavuze ko rufite ibimenyetso bifatika byerekana ko harimo ibiti ndetse ngo hari n’abaturage bafashije Akarere gutunganya iyi sambu ngo ibe isoko ry’amatungo nabo bashobora kubihamiriza urukiko ruramutse rubibabajije.
Iyi niyo sambu Munyaneza arimo kuburana n’Akarere ka Ruhango

Iyi niyo sambu Munyaneza arimo kuburana n’Akarere ka Ruhango

Nyuma y’impaka nyinshi, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasabye ababuranyi kuzagaruka kuya 06 Ukuboza 2013, kugira ngo basomerwe imyanzuro urukiko ruzaba rwafatiye ikibazo cyabo.

Asohotse mu rukiko Munyaneza yatangarije UMUSEKE ko imyitwarire y’Akarere imuteye inkeke gusa ngo natabona ubutabera bunoze azaruhuka ari uko ikibazo cye akigejeje kuri Perezida wa Repubulika dore ngo ariwe urenganura abaturage barenganyijwe.

Yagize ati “Ndicuza impamvu nemereye abayobozi b’Akarere kuva ku murongo w’ibibazo ubwo Nyakubahwa Paul Kagame yadusuraga, bari banyijeje ko ikibazo cyanjye bagisubiza.”

Muri Gashyantare 2009, Munyaneza yari agiye kugeza ikibazo cye kuri Perezida wa Paul Kagame ubwo yari yasuye Akarere ka Ruhango ariko bamwe mu bayobozi b’Akarere bamubera ibamba bamukura ku murongo w’ababaza ibibazo bamwizeza ko ikibazo cye bagiye kugikemura, none kugeza n’ubu ruracyageretse.

Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW/Ruhango

KUKI MAYOR ABAZWA BYINSHI? yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka