Rubavu: Miliyoni 600 Frw zitezweho kuzuza isoko ryadindiye

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu iherutse kwemeza ko Akarere kazatanga Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka isoko rya Gisenyi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 kugira ngo rishobore kuzura bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2024.

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 12 ryubakwa
Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 12 ryubakwa

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe uyu mwanzuro mu gihe ikigo cy’ubucuruzi (RICO) cyahawe kuzuza isoko cyagaragaje ko kidafite ubushobozi buhagije bwo kubaka isoko nyuma yo kwangirwa inguzanyo muri Banki.

Tariki 26 Ukwakira 2023 ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahuye n’ubuyobozi bwa RICO, baganira ku mbogamizi zo kubaka isoko, RICO igaragaza ko itashobora kuzuza isoko batabonye inyunganizi ya banki bitewe n’uko ayo bari bafite yakoreshejwe mu gukomeza iyi inyubako yagaragajwe ko yubatswe nabi mu ntangiriro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragarije abikorera bahawe isoko ko rifite agaciro ka Miliyari ebyiri na Miliyoni 18, abikorera (RICO) bakusanyije Miliyari imwe na Miliyoni 400 biteguye kuryuzuza, ariko nyuma y’icyorezo cya COVID-19 n’iruka ry’ibirunga ryabaye 2021, hagaragajwe ko isoko riri mu mututu waciwe n’imitingito ndetse hasabwa amavugururwa mu nyubako z’isoko mu kurikomeza, bisaba arenga Miliyoni 276 n’andi yiyongera ku yari yateguwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko RICO yari yateguye miliyari imwe na miliyoni 400 ariko ko hakenewe andi mafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 600 kugira ngo rishobore kuzura.

Inama Njyanama igaragaza ko hari uburyo butatu bwo kwihutisha kubaka isoko rya Rubavu harimo kuba Akarere kakwegurira imigabane yako abikorera, ariko bikaba byanyura mu nzira zitinda zatuma ryaba rituzuye muri Gicurasi 2024.

Hari kuba Akarere kashaka miliyoni 600 kakayaha rwiyemezamirimo agakomeza ibikorwa byo kubaka, ayandi akazayahabwa yaryujuje nk’uko abyemera. Ibi bikaba byafasha kwihutisha kubaka inyubako ariko kakongera umugabane wako ubarizwa muri miliyari ebyiri.

Hari igitekerezo cyo gutiza abikorera ubutaka isoko ryubatseho bagafata inguzanyo muri banki ya miliyari imwe na miliyoni 300 ariko ubu buryo na bwo ntibwakwihutisha kubaka inyubako.

Dr Kabano Habimana Ignace ukuriye inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, avuga ko bamaze kuganira n’ubuyobozi bwa RICO ndetse bwishimira kuba Akarere kashyira amafaranga mu kwihutisha kubaka isoko, RICO na yo ikaba ishaka andi mafaranga azatuma n’indi mirimo ikomeza.

Agira ati "Twavuganye na bo babyakira neza, turifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bureba ahava ayo miliyoni 600, ubundi inyubako ikuzura. Icyo dusaba ni uko Akarere kakongerera ubushobozi ubuyobozi bwa RICO kuko kabyemererwa n’imigabane gafite irenga 70% y’agaciro k’isoko."

Dr. Kabano avuga ko uretse miliyoni 600, ngo Akarere kagiye gutegura amafaranga azakenerwa isoko rikubakwa rikuzura, bityo bikazazamura umugabane gafite muri iri isoko.

Bamwe mu bikorera bavuga ko biteguye gutanga amafaranga yo gukodesha muri iri soko, mu gihe ryaba ryuzuye, icyakora benshi banenga uburyo ibikorwa byo kuryubaka bigenda gahoro, ibi bikazagira ingaruka ku bazarikoramo mu gihe rizaba ryuzuye kuko bashobora kwigira mu zindi nyubako ndende zirimo kuzura zirikikije.

Isoko rya Rubavu ryatangiye kubakwa mu myaka irenga 12 ishize ariko ntirirabasha kuzura kubera ko ryagurishijwe abikorera badatanze amafaranga, ndetse bituma bamwe beguzwa ku buyobozi. Ibi byagize ingaruka mu kurisubiza Akarere kuko byabanje kunyura mu nkiko bigatinda, n’igihe Akarere karyishubije, ryongera kudindizwa no kubona ubushobozi bwo kurirangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka