RDB igiye kwakira abashoramari bafasha guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kizakira inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abashoramari muri za servisi, tariki 08-09/07/2013; aho abo bashoramari n’abagena za politiki bitezweho kureba niba bashinga ibikorwa byabo mu Rwanda, bakazatanga n’inama zatuma igihugu kigera ku ngamba z’iterambere.

Mu bikorwa RDB izereka abo bashoramari baturutse hirya no hino ku isi, harimo ishusho y’aho igihugu kigeze mu iterambere ry’ubukerarugendo, ikoranabuhanga, servisi z’imari, gutwara abantu n’ibintu, ndetse n’ubuzima; nk’uko Hubert Ruzibiza uhagarariye iterambere rya servisi muri RDB yasobanuye.

Ati “Iyi nama ni iyo gufasha abikorera kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere rya servisi no guhindura u Rwanda ihuriro ry’imari mu karere ruherereyemo, kugirango buri muturage azabe abasha kubona umusaruro w’idolari 1.240 ku munsi, hamwe n’ubukungu bw’igihugu buzaba bwiyongeraho 11.5% mu mwaka wa 2017”.

Ushinzwe guteza imbere servisi muri RDB asobanura icyakorwa kugira ngo ibigo bimwe na bimwe bikosore imikorere mibi; yavuze ko mu Rwanda hakiri abakozi b’abanyamahanga baje kubera urugero abenegihugu, ndetse ko hari za kampanyi n’amahugurwa binyuranye bikomeje kubera mu gihugu.

Raporo ya RDB yo mu mwaka wa 2009 ku itangwa rya servisi, yagaragaje ko u Rwanda rwahombye miliyoni 40 z’amadolari y’amerika muri uwo mwaka, kubera gutanga nabi servisi mu nzego zitandukanye.

“Muri icyo gihe gutanga servisi zinoze byari byishimiwe ku gipimo cya 60%, ubu bikaba bigeze kuri 71%, ariko intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2017 icyo gipimo cyazaba kirenga 80%”, nk’uko Yves Ngenzi ushinzwe ibyo kwita ku bakiriya muri RDB yasobanuye.

Inama mpuzamahanga iteganijwe mu cyumweru gitaha, izahuza abashoramari n’impuguke mu bya servisi batavuzwe umubare, ariko bakazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuholandi, Canada, Ubuhinde na Nigeria.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo ariya ni make ngaho bara igihe umuntu ajya gushaka service hanze kubera ko hano bayitanga nabi. Ahubwo kumwe RBS ireba niba ibi bitujuje ubuziranenge na service bazashyireho standards zo gukurikiza kuko usanga umuntu atanga service ari ukugira ngo abone kashi kandi itanoze, reba imashini zifotora zishaje kubi, bus zifite intebe zacice zitoga, imisarane imeze nabi, restora zo h....
Twivugurure rwose kandi birashobora ni uguhindura imitekerereze ukumva ko uwo uha service nawe arakwishyura amafaranga ye ko niba itameze neza uba ubonye ayubusa

umulisa yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka