Nyaruguru: Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bakora imishinga muri BDF igahabwa abandi

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko hari imishinga bakora yamara kwemerwa amabanki akayihera abandi bantu. Barabivuga nyuma y’ubukangurambaga ku kwihangira imirimo babinyujije mu mishinga ihabwa inguzanyo ku ngwate y’ikigega BDF (Business Development Fund).

Rumwe mu rubyiruko rwatangarije Kigali Today ko batangiye gucika intege kubera ko hari abakoze imishinga bakayohereza muri BDF ikemerwa, nyuma yagaruka amabanki akayihera abandi bantu batari urubyiruko.

Umwe mu basore bo mu karere ka Nyaruguru avuga ko yakoze umushinga wo gutunganya amafu atandukanye ugatsinda muri BDF. Ariko yuma yagaruka muri banki agasanga barawuhaye abandi bantu, kandi ibi avuga ko abihuriyeho na bagenzi be begera kuri batanu byabayeho.

Uru rubyiruko bakeka ko ibi biterwa n’uko bo badafite ingwate, amabanki agahitamo kwihera iyo mishinga abazifite, kuko abahawe iyo mishinga batakoze bose ngo ari abasanzwe bafite imitungo.

Francois Habitegeko, Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru bwana, yavuze ko ibi atari abizi ko bibaho, ariko bakaba bagiye gukusanya amakuru abazagaragara ko bakoze ayo makosa we yita “ubujura” bagahanwa, byaba ngobwa bakabageza mu nkiko.

Gusa, aranasaba urubyiruko n’abandi baturagemuri rusange ko igihe bahuye n’ikibazo kibabangamiye bagomba kwihutira kubigeza ku buyobozi aho kubyihererana, maze bigakurikiranwa bigifite igaruriro.

Ubundi, ikigega BDF kishingira imishinga y’Urubyiruko n’anbagore mu kubaha ingwate ingana na 75% by’agaciro k’umushinga, akaba ari nta mpamvu amabanki afite yo guhangayikira gutanga inguzanyo ku mishinga yemewe na BDF.

Erenest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka