Nyabihu: Yatangije uruganda rukora imishito na kirida

Akoresheje imashini zigera ku 9 zabugenewe yatumije mu Bushinwa, Uwizeyimana Jean Bosco ukorera mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, yiyemeje gukora kirida bihaganyuza mu menyo n’imishito botsaho burusheti (cure-dent et broches) mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibi bikoresho bikenerwa henshi kandi na benshi, Uwizeyimana yatekereje kubikora bitewe n’uko yabonaga Abanyarwanda benshi babitumiza mu Bushinwa bikanabageraho bihenze.

Ubusanzwe Uwizeyimana yari asanzwe ari agoronome warangije muri ISAE Busogo. Nyuma yo kuzenguruka u Rwanda mu kiraka yari afite cyo gupima amashyamba, yaje no kubona ko mu Rwanda harimo imigano myinshi, kandi ariyo ikorwamo kirida , imishito ndetse n’intebe.

Imashini nyinshi zitandukanye zikoreshwa mu ruhererekane rwo kugira ngo umugano uko wakabaye uze kuvamo kirida cyangwa se imishito.
Imashini nyinshi zitandukanye zikoreshwa mu ruhererekane rwo kugira ngo umugano uko wakabaye uze kuvamo kirida cyangwa se imishito.

Nyuma yo kubona imigano iba mu Rwanda azi n’icyo ikorwamo, kandi Leta y’u Rwanda yarashishikarizaga abantu kwihangira imirimo irimo udushya binyuze muri Hanga Umurimo, Uwizeyimana yafashe gahunda yo gushaka uburyo yabyaza umusaruro iyo migano iri mu Rwanda bityo n’abayifite bakaba babona isoko kandi n’abashakaga kirida n’imishito bakabibona hafi.

Nibwo yahise akora umushinga wo gukora uruganda rukora kirida n’imishito mu Rwanda. Yahise ajya gusura aho babikoreraga, areba neza uko babikora, anakora amahugurwa kuri byo. Nyuma nibwo yakoze umushinga wo kubikora, wakirwa neza muri gahunda ya Hanga Umurimo, anahabwa inguzanyo ya miliyoni 19 na Banki ya Kigali.

Aya mafaranga ntiyari ahagije kugira ngo ashyire mu bikorwa umushinga we uko yabitekerezaga, byamusabye kongeraho andi arenga miliyoni 5. Nibwo yerekeje mu Bushinwa, ajya kuzana imashini 9 zikorana, mpaka habonetse kirida n’imishito.

Iyi mashini ifunika kirida, ikanandikaho izina rya Company izikora.
Iyi mashini ifunika kirida, ikanandikaho izina rya Company izikora.

Bitewe n’uko muri Hanga Umurimo bakora imishinga nta wari uziko bizamubaza byinshi (iby’ingendo zo kujya kuzana imashini, kuzikura muri MAGERWA zije n’ibindi ntabwo yari yarabibaze).

Mu gushyira mu bikorwa umushinga byamusabye amafaranga atari afite y’inyongera, bituma bimugora cyane. Yaje kugobokwa na bamwe mubo babana n’abo bavukana, bamuguriza amafaranga yo gukora ibyo atari yaratekerejeho mu mushinga.

Bitewe n’uko imashini zahageze asa n’udasigaranye amafaranga na make, n’amasezerano yari yarasezeranijwe y’uko nizihagera zizaba nk’ingwate akongera guhabwa inguzanyo izamufasha gutangira gukora, ibyo ntibyubahirijwe. Byatumye amara umwaka wose wa 2013 adakora imashini ziri aho gusa.

Imashini isatura imigano.
Imashini isatura imigano.

Nyuma yo gupfundikanya we na bagenzi be bakongera kumufasha ngo umushinga mwiza yari yatekereje udahagarara. Ubwo twamusuraga tariki 04/03/2014 yadutangarije ko ubu amaze ukwezi kumwe akora.

Uwizeyimana avuga ko ku munsi bashobora gukora udukarito 1000 twa kirida, ni ukuvuga kirida hafi ibihumbi 25, kirida imwe bakaba bayiranguza amafaranga 70. Ngo aramutse akoze nk’uko bisanzwe,ku kwezi kw’iminsi 26 y’akazi yajya yinjiza hafi miliyoni 2,5 kuko mu Rwanda hari isoko rinini.

Ku kigereranyo gifatika ,Uwizeyimana avuga ko FUSO ebyiri z’imigano ziba zirimo imigano irenga ku 1000. Iyo migano ikaba ibatwara amafaranga ibihumbi hafi 650 harimo kuyigura, kuyitemesha no kuyigeza aho bayitunganiriza.

Imashini isongora imishito.
Imashini isongora imishito.

Izi Fuso ebyiri, ni nazo yatangiriyeho akora kandi ngo nibarangiza gukoramo kirida n’imishito bazakuramo hafi miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibice by’imigano byoroshye bikorwamo kirida, ibindi bice bikomeye bigakorwamo imishito.

Uwizeyimana avuga ko imigano yo mu Rwanda itanga bene ibi bikoresho bikomeye ugereranije n’iyo mu Bushinwa kandi ko aho zikorerwa mu Bushinwa usanga hatari isuku kurusha mu Rwanda.

Ibi akaba abivuga bitewe n’uko ubwo yajyaga kuzana imashini mu Bushinwa yagize amahirwe bakamugeza aho bazikoresha bakora kirida n’imishito, bikunze gutumizwa na benshi mu Banyarwanda.

Imashini ikata uduce twabonetse tukagira ingero z'umushito ushakwa.
Imashini ikata uduce twabonetse tukagira ingero z’umushito ushakwa.

Ngo uretse wenda ambaraje nziza bashyiraho aho zikorerwa, nta kindi bamurusha ari nayo mpamvu ashishikariza Abanyarwanda gukunda iby’iwabo kuko ari byiza. Kugeza ubu, Uwizeyimana avuga ko yagiye yerekana ingero z’ibyo akora mu mahoteri atandukanye mu Rwanda kandi babikunze.

Kuri ubu Uwizeyimana akora imishito agemura kwa Nyirangarama kandi abandi batandukanye baturiye akarere ka Nyabihu baza kumugurira ndetse akaba anavuga ko hari n’abandi benshi biteguye kuza, mu gihe azaba afite ubushobozi bwo gukora byinshi bigaragara.

Mu kwezi kumwe amaze gukora, Uwizeyimana yabashije gukuramo ayo ahemba abakozi basaga 10 afite ,akarangura imigano, ndetse asaguraho na make yo kugenda yishyura.

Imashini igegena imigano.
Imashini igegena imigano.

Uwizeyimana ashimira Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku ntambwe yatumye ageraho ngo ibyo byose bikorwe, ndetse n’akarere ka Nyabihu ku buryo kadahwema kumugira inama.

Afite icyifuzo cy’uko MINICOM ku bufatanye na BDF bamufasha akabona igishoro kinini cyo gukoresha kugira ngo umushinga ukomere kandi uzanarusheho guha akazi Abanyarwanda benshi bityo bitume abasha guhaza isoko riri mu Rwanda batagombye kujya hanze.

Andi mafoto y’iyi nkuru

Imashini igabanya imigano ikayikoramo uduce tuvamo imishito cyangwa kirida.
Imashini igabanya imigano ikayikoramo uduce tuvamo imishito cyangwa kirida.
Imashine ifunika kirida, ikanandikaho amazina y'uwazikoze cyangwa izina ry'ugiye kuzikoresha.
Imashine ifunika kirida, ikanandikaho amazina y’uwazikoze cyangwa izina ry’ugiye kuzikoresha.
Aho akorera benshi mu baturage babonye akazi bitewe no kwihangira imirimo.
Aho akorera benshi mu baturage babonye akazi bitewe no kwihangira imirimo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

bazazenguruke uturere twose batanga amahugurwa kubyerekeye ku mishito

Ngabonziza Xavier yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

abo ndabemeye kabisa,ariko se akabazo kamatsiko isuku yiyo migano ikorerwa hehe ko mbona ntacyo batweretse cg ni tubikoresha ntanagasuku muhamwe rero inzoka zitumare lol

kigingi yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

uyu mutipe ni hatari pe, ni akomereze aho, ahubwo leta nimutere ingabo mu bitugu. Naho ibyuko adakorera ahatameze neza nashyiremo agatege cyane cyane ko izo tubona zikoreshwa ubu ziva ku Gikongoro ntekereza ko arizo mbi kurusha izo uyu mutipe akora. Courrage mwa, ahubwo uzaduhe kt izatugezeho nimero zawe tuzaguhe isoko nawe uzatugurire imigano yari yarabuze isoko. Komera cyane

Girumurimo yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

Ndanezere pee! ibi nibyiza nibazaga impamvu tutabyikorera just made in chine nkaho nta biti dufite balance of payment izagenda igabanywa buhoro buhoro

Davis yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

murwego rwo kuzahangana nibura ryimigano yakagombye gutera imigano akaba afite des hectars et des hectars zamashyamba yimigano
afite igitekerezo kiza ariko ndabona akorera ahantu hasa nabi.ashyiremo isuku cyane cyane ko ari cul dent na broches byose bijya mukanwa anatekereze uko sciures ibisagukira byakoresha recylage kubyara ikindi kintu cyangwa bikavamo energie combustibles cyangwa ikindi...cyacanwa umutako ...

gatikabisi yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Komereza aho mwana. Ntucike intege

BAMWANA yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka