Nyabihu: Yashoye ibihumbi 6 bigoranye none ageze kuri miliyoni zisaga 7

Niyibizi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji muri santire ya Mukamira mu Karere ka Nyabihu ngo yatangiye akora akazi k’ubuyede mu mwakwa wa 2000, nyuma y’imyaka itatu abona amafaranga 6000 ayakoramo umushinga ubu umaze kubyara miliyoni zisaga zirindwi.

Ubwo Niyibizi yakoraga ubuyede mu rwego rwo gushaka imibereho bitewe n’ubuzima bubi bari babayemo ngo yakoraga ahitwa i Gatagara mu karere ka Nyabihu agataha n’amaguru ahitwa mu Byangabo mu karere ka Musanze.

Amafaranga 6000 yahembwe ntiyabiriye, ahubwo kuko yari azi gukora inkweto yaranguye udukoresho duke akora inkweto nke z’abagabo azigurisha abarimu bimuviramo amafaranga yo kugura icyuma bakoresha mu bubaji kitwa iranda.

Niyibizi Emmanuel wambaye isarubeti y'icyatsi n'abakozi be ku mamashini mu kazi gatandukanye k'ububaji.
Niyibizi Emmanuel wambaye isarubeti y’icyatsi n’abakozi be ku mamashini mu kazi gatandukanye k’ububaji.

Kuko yiyumvagamo impano yo gukora ibikoresho bitandukanye mu biti, yatangije kugura utubaho agakora utuntu tworoheje nk’intebe, ameza, intebe zegamirwa zoroheje bita “je commance la vie” n’utundi.

Aho niho yaje gukura igishoro gike agura inzu y’ibyumba 2 mu Byangabo ku bihumbi 250, nyuma aza kuyigurisha ibihumbi 500, aguramo imashine imwe ikoresha umuriro w’amashanyarazi izamufasha mu bubaji butandukanye.

Yaje gutangira gukora ibikoresho byiza mu mbaho abantu baramumenyera barabikunda ariko ubwo yakoreraga ahitwa mu Byangabo mu karere ka Musanze. Yaje kwegera Banki ya Kigali, ayisobanurira iby’umushinga we barawukunda baramusura nibwo bamugurije miliyoni 3.

Kuva ubwo yatangiye gukora ibikoresho byiza kandi bikunzwe kuko mu nguzanyo yahawe yaguzemo izindi mashini enye zimufasha koza imbaho, guca imirimbo ku mbaho, gusena imbaho no gutobora imbaho. Kugeza ubu akaba ageze ku rwego rushimishije.

Bitewe n’uko abamugana baturukaga i Nyabihu na Rubavu ndetse n’abatambuka ku muhanda Kigali-Rubavu bakamugurira, byatumye yimuka ajya gukorera ku Mukamira muri santire mu karere ka Nyabihu. Mu Byangabo ho ahajyana ibikoresho byuzuye ngo babihagurire.

Ku bijyanye n’inguzanyo yafashe, kugeza ubu amaze kuyishyura neza aho avuga ko ashigajemo amafaranga atarenga ibihumbi 500 nayo ateganya kuzishyura vuba. Ubu yatanze akazi ku bantu basaga 8 kandi anigisha abanyeshuri 4 ku buntu, baturuka aho anasaba abandi babishaka kumugana.

Mu bikoresho akora harimo amadiva, ububati, intebe n'ibindi.
Mu bikoresho akora harimo amadiva, ububati, intebe n’ibindi.

Umwe mu bo yigisha witwa Niyonzima Jean Claude avuga ko aturuka mu karere ka Musanze. Yiga mu mwaka wa 5 mu mashuri yisumbuye mu bukerarugendo. Avuga ko bagiye mu biruhuko yahise aza kwiga ubukorikori aho ngaho kuko yigira ubuntu kandi akarara aho bakanamugaburira.

Avuga ko yaje kwiga mu biruhuko yirinda ubushomeri n’ubuzererezi. Impamvu yiga ububaji ni uko yasanze iyo umuntu arangije adapfa guhita abona akazi ariko iyo uzi umwuga uhita uwukora.

Ubu amaze kumenya gukora intebe z’amadiva n’ibindi bikoresho mu mwaka n’igice ahamaze yiga. Avuga ko iyo asubiye ku ishuri ahakura amafaranga amufasha kugura udukoresho kandi ahakuye n’ubumenyi. Akaba agira inama bagenzi be kuzagana umwuga.

Niyibizi yize ibijyanye no gukanika imodoka n’amashanyarazi “Mecanique automobile et electricité” ariko sibyo yakoze bitewe n’ubushobozi yari adafite. Avuga ko gushinga igaraje bisaba ubushobozi buhambaye ubu arimo gushakisha.

Niyibizi yabonye impamyabumenyi ya mbere aho yigaga ndetse n’Abadage bamwemerera kumujyana gukomeza kwiga ariko ntibyakunda kubera ubushobozi bucye. Igihe cyo gufata certificate ari nabwo yagombaga kujyana nabo, yari akiva mu ishuri ari umukene abura itike yo kujya kuyifata aba asigaye atyo.

Intego afite ni uguha ubumenyi afite abana b’Abanyarwanda ahereye mu karere ka Nyabihu akoreramo by’umwihariko. Mu bakozi bagera ku 8 akoresha, bose banyuze mu biganza bye abigisha baza kuba abakozi, ubu akaba anafite abandi banyeshuri 4.

Hamwe n’aba bakozi n’abanyeshuri, bifuza kuzakora company yifuza ko yazakora igatera imbere. Iyi company ikazakora ibijyanye n’igaraje, umuriro w’amashanyarazi n’ububaji,iyi myuga Niyibizi akaba avuga ko ayiyumvamo neza. Ikindi kandi ikazafasha urubyiruko mu gutera imbere mu byuga y’ubukorikori kuko azajya arwigisha ku buntu.

Aha ni aho ateganya gushinga resitora ikomeye mu Mukamira aho amaze kugezamo ibikoresho by'ibanze.
Aha ni aho ateganya gushinga resitora ikomeye mu Mukamira aho amaze kugezamo ibikoresho by’ibanze.

Kugira ngo bigerweho bisaba imbaraga zikomeye,ari nayo mpamvu asaba ubuyobozi bw’igihugu n’ubw’akarere ka Nyabihu by’umwihariko kumufasha ngo abanse kwigisha ubumenyi afite urubyiruko ku buntu ndetse abo yigishije bafatanye no kuzashinga iyo company ikomere biteze imbere, bateze imbere akarere n’igihugu.

Icyo asaba bwa mbere ni ugusurwa akagirwa inama, indi nkunga ni iy’aho gukorera no kwigishiriza abana benshi iyo myuga itandukanye ndetse n’inkunga y’ubushobozi bwatuma ashinga ibi byose bigateza imbere urubyiruko rw’ahamuzengurutse n’abandi babishaka.

Kugeza ubu uretse gukora ibi byose, Niyibizi yatekereje no gushinga resitora ikomeye muri santire ya Mukamira, ubu akaba amaze kwegeranya ibikoresho aho yitegura kuzatangira iki gikorwa vuba.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka