Karongi: Hagiye kubakwa igorofa y’agaciro kari hafi ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda

Mu mujyi wa Karongi hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa igorofa y’amazu ane rizaba rifite agaciro ka miliyoni zirenga 950 z’amafaranga y’u Rwanda. rikazubakwa ahahoze inyubako y’urukiko rw’umurenge wa Bwishyura.

Iki gikorwa cyo gushyiraho ibuye ry’ifatizo kuri iyi nzu izaba ari iy’umunyemari akaba n’umushoramari w’Umunyarwanda Hadji Mudaheranwa Yussuf, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2018.

Mayor wa Karongi Kayumba B iburyo, umushoramari Hadji Yussuf ibumoso, na Col Murenzi bashyiraho ibuye ry'ifatizo.
Mayor wa Karongi Kayumba B iburyo, umushoramari Hadji Yussuf ibumoso, na Col Murenzi bashyiraho ibuye ry’ifatizo.

Iki gikorwa cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi afatanyije na nyirubwite umushoramari Hadji Mudaheranwa Yussuf n’abandi bayobozi batandukanye mu karere ka Karongi.

Iyo gorofa izubakwa mu gihe cy’amezi 18, ikazatwara akayabo ka miliyoni zirenga 950 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byasobanuwe na Hadji Mudaheranwa.

Hadji Yussuf yasobanuye ko igorofa ye izaba igizwe n’amazu y’ubucuruzi, ibiro, amabanki, za resitora n’ibyumba byo gukoreramo inama bifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hejuru ya 600 byombi.

Hadji Yussuf yanavuze ko hari gahunda yo kuzakomeza kuyizamura ikagera ku mazu arindwi agerekeranye bitewe n’uko azaba abona ibintu byifashwe mu karere mu rwego rwa bizinesi (business).

Kayumba Bernard, umuyobozi w’akarere ka Karongi yashimye cyane uyu mushoramari kuko yaje gutera ingabo mu bitugu akarere, mu nzira katangiye kandi kageze kure yo guteza imbere akarere haba mu bucuruzi no mu bukerarugendo dore ko uwo mushoramari afite n’ikigo cy’ubukerarugendo kitwa Rwanda Toursim and Travel Agency.

Kayumba yanaboneyeho kumwizeza ko nta mpungenge akwiye kugira amusaba ko niba bishobotse yazahita akomeza akayizamura ikagira inzu zirindwi zigerekeranye nk’uko abyifuza.

Ati "Ibyo kuzikoreramo birahari kuko akarere ni isoko rikomeye cyane ry’igihugu bitewe n’aho gaherereye."

Umutekano nawo kandi ngo ni wose, nk’uko byanashimangiwe n’umuyobozi w’ingabo muri Karongi, Rutsiro na Ngororero Col Murenzi Evariste ari nawe wafashe ijambo ryo guha ikaze uwo mushoramari w’umunyarwanda wakirijwe yombi muri Karongi.

Iyo gorofa iri mu mihigo akarere ka Karongi kahize mu mwaka wa 2013-2014, ubwo akarere kayimurikiraga umunyamabanga nshibwabikorwa w’intara y’Iburengarazuba Jabo Paul tariki 12-06-2013.

Icyo gihe Jabo yabaye nk’ugira impungenge yibaza niba uwo muhigo uzahigurwa, Kayumba nawe amwizeza ko afitiye icyizere umushoramari.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese iyi nzu ko njya ngera aho yubatse ngasanga idakorerwamo, byatewe n’iki? ese isoko ryabaye rito? Mayor ko yari yijeje umushoramari ko bamufitiye isoko byaje guhinduka?

Muzaduhe inkuru y’uko byaje kugenda, Kuko Karongi tubona itera imbere isoko ntiryagombye kuba ari ikibazo.kandi iriya nzu yubatse ahantu heza.

Hamis yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka