Hakwiye kubaho gahunda yihariye yo kubaka umujyi wa Butare

Mu nama njyanama y’akarere ka Huye yabaye kuwa 21 Ukwakira 2011 hizwe ku myubakire mishya y’umujyi wa Huye uzwi cyane ku izina rya Butare, bemeza ko hakwiye gushyirwaho gahunda yihariye yo kubaka uyu mujyi nk’uko Kigali umurwa mukuru iyifite.

Umujyi wa Butare uri mu mijyi imaze igihe kinini mu Rwanda kandi ukaba n’umujyi ufite amateka akomeye mu Rwanda. Uyu mujyi benshi bakunze kuvuga ko ari umujyi udakunze guhindura isura yahoranye kuko ukigaragaramo inyubako zo ku ngoma ya gikoroni.

Aha Umuyobozi w’aka karere Eugene Kayiranga Muzuka avuga ko abibwira ko uyu mujyi utajya uzamuka ugereranije n’indi yo mu Rwanda bibeshya kuko uyu mujyi ufite uduce turi kuzamurwamo inyubako.

Agira ati: “umujyi wacu ni munini, ntabwo abubaka bubaka ku muhanda mugari gusa ahubwo hari uduce nko ku i Taba, Karubanda n’ahandi hazamuwe inyubako zigezweho kandi nyinshi”.

Ariko Mayor Muzuka avuga ko uyu mujyi ukirangwamo inzu nyinshi za kera zitajyanye n’igihe, bakaba baratangiye gahunda yo kuzisenya hakubakwa izindi.
Bamwe muri ba nyiri inyubako banyuranye muri uyu mujyi batangiye kuvugurura inyubako zabo. Nyamara izitari nke usanga zisenywa zikamara igihe kitari gito zitarubakwa.

Aha Mayor Muzuka akaba avuga ko icyateye ibi byose ari imyiteguro ibanza gukorwa, ati: “ba nyiri inyubako babanje gushaka inguzanyo kugirango bazabashe kubaka amazu agezweho”.

Ku bufatanye n’abikorera, hazubakwa inyubako 7 z’amagorofa y’ubucuruzi kugera ubu ziri byibuze kuri 30%: BNR, Hotel Ibis, Hotel Faucon, Semuhungu, Misago Aphrodis, ECOBANK, Igiti cy’ubugingo.

Zimwe muri izo nyubako zagaragarijwe ibishushanyo mbonera, ziteganijwe kuba zarangiye kubakwa mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2012.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka