Deloitte ngo ije gukorera mu Rwanda kubera ko rworoshya ishoramari

Kuba u Rwanda rukomeje kuba mu bihugu bya mbere ku isi mu korohereza ishoramari no kuzamuka mu bukungu, ngo byatumye ikigo mpuzamahanga gitanga ubujyanama ku mikorere, Deloitte, cyifuza guherekeza abashoramari baza gukorera mu Rwanda, kugirango bunguke kandi bateze imbere igihugu.

“U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi byorohereza ishoramari; icyo si ikintu cyoroshye; niyo mpamvu twishimiye kuza kuhakorera; twaherekeje abakiriya bacu, cyane cyane abo muri Kenya nka Nakumatt, Equity Bank n’abandi dusanze hano”, nk’uko Umuyobozi wa Deloitte muri Afurika y’uburasirazuba, Sammy Onyango yatangaje.
Onyango avuga ko iyo ubukungu bw’igihugu nk’u Rwanda buzamuka, bituma n’abandi bashoramari bakomeza kuza, ashingiye kukuba ngo ‘ibintu bijya aho ibindi biri’.

Abayobozi ba Deloitte bavuze ko ubujyanama n’ibisubizo by’ibibazo abantu bafite icyo kigo gitanga, bizafasha abakiriya bacyo kwishyura neza imisoro muri Leta, ndetse no guhindura imikorere yatuma nta kigo cyangwa umuntu ku giti cye ushobora gukorera mu gihombo.

Ikirango cy'ikigo cya Deloitte.
Ikirango cy’ikigo cya Deloitte.

Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda ku itariki 21/2/2014, ngo kizahindura imikorere mu bijyanye no guteza imbere ubwishingizi, ubugenzuzi ku mikorere y’abantu cyangwa ibigo, inama zirebana n’ubwiyongere bw’imari, izatuma habaho gutanga imisoro neza, hamwe no guteganya cyangwa kwirinda ingaruka zishobora guteza igihombo ku mushoramari.

Deloitte ngo irashaka kureba imirimo ikorerwa muri zone y’inganda yitwa ‘Special economic zone’ i Nyandungu, ikajya inama yo kongera umubare w’ibyoherezwa mu mahanga birenze ikawa n’icyayi.
“Turibaza tuti ‘ese kuki tutashaka n’uburyo igihingwa cy’ibitoki cyajya ku kigero kimwe n’ikawa hamwe n’icyayi!’ Onyango.

Mubyo abakozi ba Deloitte bavuga ko bazateza imbere harimo ubukerarugendo, kunoza serivisi, iterambere ry’imijyi, ikoranabuhanga no kwirinda ingaruka z’ihungabana ry’umutekano zirishingiyeho, ubuhinzi butanga umusaruro; aho ngo ubujyanama buzatangwa ku bantu cyangwa ibigo, ku giciro kijyanye n’amikoro ya buri wese.

Umuyobozi wa Deloitte ku rwego rw'Afurika y'uburasirazuba no hagati, atangiza icyo kigo mu Rwanda.
Umuyobozi wa Deloitte ku rwego rw’Afurika y’uburasirazuba no hagati, atangiza icyo kigo mu Rwanda.

Deloitte ngo ntije gusimbura inzego z’igihugu zishinzwe kongerera ubushobozi abakozi, ahubwo ngo izakorana nazo mu kubona abarimu bahugura abo bakozi, nk’uko byasobanuwe n’uyihagarariye mu Rwanda, Norbert Kagoro.

Ikigo cya Deloitte gifite icyicaro mu Bwongereza, kivuga ko gikorera mu bihugu birenga 150 ku isi hose, kikagira abakozi 200,000 b’impuguke mu bintu binyuranye. Mu bihugu cyatangiye gukoreramo kuva kera, ngo imikorere na gahunda za Leta nyinshi byatanzwe nacyo.

Ngo cyaje gikurikiye ubwiyongere bw’ishoramari mu Rwanda, ndetse n’isura nziza kuri rwo mu bijyanye n’ishoramari; aho raporo ya Banki y’isi y’umwaka ushize wa 2013, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 32 ku isi (ruvuye ku wa 54 mu mwaka wawubanjirije), mu bihugu bizoroha gushoramo imari mu mwaka wa 2014.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni karibu rwose dufatanye kubaka u Rwanda,muzamenya byinshi kurwa GASABO

Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

bashoramari , mukomeze kua ku bwinshi kuko iwacu korohereza abashoramari ariyo ntego nyamukuru kuko dushaka kwihuta mu iterambere

onyango yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

abashoramari tubahaye karibu mu Rwanda kandi tubakoreshe neza kuko nitwe inyungu zizazira

keke yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

karibu rwose u rwanda rwafunguye imiryango ku bashoramari bose

Irakoze yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

gushora murwanda byaroroshye rwose kuko imvugo ariyo ngiro kubayobozi bacu, kandi icyo bashaka nuko igihugu gitera imbere, aba bos tubahe ikaze kandi duprofite aya mahirwe tuba dufite byaba akazi byaba nizeindi service aba bashora mari aba bazanye igihugu

shumbo yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ndumva bazafasha igihugu cyacu mu iterambere ninkabo dukeneye baza bashishikajwe no kudufasha gutera imbere kandi ndabona service bazatanga zizaba ari nziza gusa reka nshimire na leta yoroshya ishoramari

Kaneza yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka