Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cya buri kwezi cyo gucunga konti

Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyari gisanzwe cyishyurwa n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo buri kwezi guhera tariki ya 22 Mutarama 2024.

Banki ya Kigali ivuga ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kwegereza serivisi za banki abantu bose cyane cyane abadasanzwe bakoresha banki. Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo guhindura imyumvire ivuga ko serivisi za banki ari iz’abishoboye gusa. Gukuraho iki kiguzi, bigaragaza ubushake bwa Banki ya Kigali mu gushyigikira abantu bose mu bijyanye n’ubukungu n’imari, bityo bikabafasha gukoresha Serivisi za banki biboroheye.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagize ati: “Muri Banki ya Kigali twizera ko ari ngombwa guha abantu bose amahirwe yo kubona serivisi z’imari no gutegura ejo hazaza. Twasanze rero gukuraho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyishyurwa buri kwezi n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo, bidufasha kurushaho kwegera abakiliya bacu ndetse no kugeza serivisi za banki ku bantu bose mu byiciro byose. Iki cyemezo rero kirashimangira gahunda yacu yo kwegera abantu bose kugira ngo bisange muri BK.’’

Muri iyi gahunda kandi, Banki ya Kigali yahinduye ibiciro byo kohereza amafaranga kuri telefoni ndetse inakuraho ikiguzi cyo kubikuza sheki itari iyawe.

Izi mpinduka zije zikurikira gahunda Banki ya Kigali iherutse gushyira ku mugaragaro ifasha abantu bifuza gufungura konti badatonze umurongo muri banki, bigakorerwa ku ikoranabuhanga ryayo rya BK Mobile App, bigashimangira intego ya banki yo kugeza serivisi zayo ku bantu bose.

Ikoranabuhanga rya BK Mobile App kandi rifasha abakiliya ba banki kwishyura fagitire zitandukanye, kohereza amafaranga, gusaba inguzanyo byihuse (BK Quick), gukurikirana imikoreshereze y’amakarita ya banki, gufungura konti y’ubwizigame n’ibindi byinshi bidasabye ko baza muri banki. Abakiliya badakoresha telefoni zigezweho (smartphones) na bo bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga bashobora gukoreshamo izo serivisi baciye kuri *334#.

Banki ya Kigali kandi irashishikariza abakiliya bayo n’abandi bifuza gutunga konti yayo ko bakoresha iri koranabuhanga kugira ngo barusheho kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Banki ya Kigali ni ikigo cy’ubucuruzi gikorera mu Rwanda guhera mu 1966 kizobereye mu gutanga serivisi z’imari. Kuva iki kigo cyashingwa, cyafashe iya mbere mu gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’Igihugu mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza, n’imari biciye muri serivisi zayo.

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya bayo, Banki ya Kigali yatangiye urugendo rw’ikoranabuhanga ndetse ishyiraho intego yo kuba mu ba mbere mu guhanga udushya no kugeza serivisi z’imari kuri bose. Mu minsi ishize, Banki ya Kigali yahawe ibihembo nka Banki ya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023 byatanzwe na Global Finance na The Banker.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Bank ya KIGALI yakoze ikintu cyiza cyane bizatuma abantu bayigana ari benshi.

Nsengimana Innocent yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Bank ya KIGALI yakoze ikintu cyiza cyane bizatuma abantu bayigana ari benshi.

Nsengimana Innocent yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Bank ya KIGALI yakoze ikintu cyiza cyane bizatuma abantu bayigana ari benshi.

Nsengimana Innocent yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Nibyagaciro gakomeye cyane bank yakigali yaje ikenewe kuri twese abanyarwanda

Tuyizere jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ni byiza cyane, kdi kuberako BK igira service zisobanutse,ahantu Bose bazayigana.

Iyakaremye yanditse ku itariki ya: 26-01-2024  →  Musubize

Bank ya kigali ni intangarugero kandi service zayo ni ntamakemwa

Tuyizere jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

mwarakoze kwibuka,rubanda rugufi nibyishimo mwiterambere nkatwe urubyiruko turishimyee!!!

Twagirimana jean berchimas yanditse ku itariki ya: 26-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka