Abanyarwanda bakorera muri Santarafurika bavuga ko hariyo amahirwe menshi y’ishoramari

Abanyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye muri Repubulika ya Santarafurika, bahamagarira bagenzi babo bashaka gushora imari muri icyo gihugu kujyayo kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari, ariko bakabanza kwitwararika bagashaka amakuru y’ibyo bifuza gushoramo imari mbere yo gutangira ibikorwa byabo.

Abanyarwanda batangiye gukorera muri Santarafurika bagaragaza ko hariyo amahirwe y'ishoramari, ariko ko bisaba kubanza kwiga neza umushinga
Abanyarwanda batangiye gukorera muri Santarafurika bagaragaza ko hariyo amahirwe y’ishoramari, ariko ko bisaba kubanza kwiga neza umushinga

Nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Santarafurika mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu 2014, icyo gihugu cyongeye kugarukamo umutekano, ku buryo ibikorwa byo kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu cyari kimaze igihe cyugarijwe n’intambara byongeye gutangira.

Muri urwo rwego, bamwe mu bayobozi ba Santarafurika baje mu Rwanda gushishikariza abashoramari b’Abanyarwanda kujya gukorera muri icyo gihugu, babasezeranya ko bazashyirirwaho uburyo bwo kuborohereza ishoramari (incentives).

Bamwe mu Banyarwanda bakora imirimo itandukanye, cyane cyane abakora mu by’ubucuruzi bahise batangira kujya kubyaza umusaruro ayo mahirwe ari muri Santarafurika, harimo Kagenza Simon Roger, Umunyarwanda ukorera mu Murwa mukuru Bangui, akaba acuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

Ku bufatanye n’imwe muri Kompanyi izobereye mu kubaka Stade z’imikino, Kagenza ufite sosiyete yitwa ‘KEFA Sports Ltd’ yahawe akazi ko kuvugurura Stade nto ya Basketball, iherereye mu Mujyi wa Bangui.

Aba bahawe akazi ko kuvugurura Sitade
Aba bahawe akazi ko kuvugurura Sitade

Kagenza yagize ati “Ahangaha bizinesi irashoboka cyane, ariko igihari cyo ni uko ikintu cya mbere ari ukumenya amakuru. Kuko abenshi wenda, nk’Abanyarwanda bagenzi banjye bakunda kuza ino aha, ugasanga baje nta makuru ahagije bafite, bakaba batangira ubucuruzi batabanje gukora ubushakashatsi. Ni byo koko iki gihugu kivuye mu ntambara, ariko cyari kiriho kuva na mbere. Hari ibintu byari bihari, ku buryo wibwira ko ari igihugu cyasenyutse burundu, ukumva ko nuza utangirira kuri zeru, ariko akenshi iyo uhageze, usanga hari iby’ibanze bihari, ugasanga uko wibwiraga si ko bimeze. Nkaba nagira inama abantu bashaka kuza ahangaha, ko mbere na mbere bagomba kuza, bakabanza bagakora ubushakashatsi bahibereye. Bagasura, bakareba ibintu byose bihari, nyuma y’ahongaho, ubona ikibura n’igikenewe. Kuko ibyo gukora byo birahari”.

Iyo Stade izwi nka ‘Centre National de Basketball Martin Ngoko’, Kagenza yahawe isoko ryo kubaka niyuzura, bivugwa ko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4.500 bicaye neza.

Landry Sinda na we ni Umunyarwanda ufite ibikorwa by’ubucuruzi i Bangui muri Santarafurika, we akaba akora mu bijyanye na Resitora ndetse n’akabari.

Yagize ati “Ndibuka ubwa mbere ngera hano, hari hari intambara imaze kurangira, nta n’abantu benshi bari bahari b’abaturage, ibyo ni byo byatweretse ko hari hari amahirwe y’ishoramari icyo gihe, tubona ibintu twakora, kuko hari hari icyuho gikabije, ari na yo mpamvu baduhamagaye ngo tuze. Amahirwe y’ishoramari arahari pe, arahari ni menshi, ariko navuga ko uko wakora mu Rwanda, ni nako wakora ino. Amategeko mu Rwanda arahari, na hano hari amategeko ni ukuyakurikiza, kandi umutekano na hano urahari n’iwacu mu rugo urahari nubwo tutawugereranya, ariko urahari. Rero icyo umuntu yakora cyose i Kigali na hano yabasha kugikora”.

Ibikorwa by’ubucuruzi aba Banyarwanda bashoyemo imari, byahaye Abenegihugu akazi, aho Kagenza akoresha abakozi bari hagati ya 40 na 50 ku munsi mu bikorwa byo kuvugurura Stade y’imikino ya Basketball. Mugenzi we Landry akoresha abakozi bagera ku icumi muri bizinesi ye y’Akabari na Resitora.

Hari abashoye imari mu kwakira abakenera ibiribwa n'ibinyobwa
Hari abashoye imari mu kwakira abakenera ibiribwa n’ibinyobwa

Si abo gusa babyaje umusaruro umutekano uri muri Santarafurikaa, kuko hari n’abandi Banyarwanda bakora ibikorwa bitandukanye bibinjiriza.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Santarafurika (MINUSCA) zigera ku 2.100, hakaba n’izindi 1.200 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano binyuze mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Santarafurika mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza cyane rwose kandi ntewe ishema nurwabyye

martin yanditse ku itariki ya: 15-12-2023  →  Musubize

Ndashaka kumenyako kogosha biryenda muri santereafurika murakoze

Japhet gasimba yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka