Abaguze impapuro z’agaciro biyongereye ku kigereranyo cya 140%

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) na Banki nkuru y’igihugu (BNR), baratanngaza ko umubare w’abamaze kuguriza Leta amafaranga mu buryo bwo guhabwa impapuro z’agaciro (Treasury Bond) igeze ku kigereranyo gishimishije.

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhamagarira ibigo by’ishoramari ndetse n’abikorera b’imbere mu gihugu kuyiguriza miliyali 12.5 Rwf ikabaha impapuro z’agaciro.

Ngo iki gikorwa cyo kugurana impapuro z’agaciro amafaranga, ni kimwe mu byo Leta yatangije mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane; aho abafite amafaranga bazajya bayaguriza Leta ikabaha icyemezo (impapuro z’agaciro) cy’uko izajya ibungukira buri mwaka; nyuma y’imyaka itatu ikabasubiza ya mafaranga bayigurije ari kumwe n’inyungu.

Umuntu wese ufite amafanga ari hejuru y’ibihumbi ijana ngo yajya kugura impapuro z’agaciro (bond) muri Banki nkuru y’igihugu cyangwa ku kigo cy’isoko ry’imigabane (RSE).

Minisistiri w'Imari n'igenamigambi, ambassaderi Claver Gatete, ari kumwe na guverineri wa Banki nkuru y'igihugu, John Rwangombwa.
Minisistiri w’Imari n’igenamigambi, ambassaderi Claver Gatete, ari kumwe na guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangombwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu taliki 28/2/2014, Minisistiri w’Imari n’igenamigambi, ambassaderi Claver Gatete, ari kumwe na guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, batangaje ko kuva iyi gahunda yatangira ku isoko ry’imigabane, abamaze kugura imigabane biyongereye kuburyo bushimishije.

Nkuko byatangajwe n’aba bayobozi bombi, ngo kuva iki gikorwa cyatangira, abamaze kugura impapuro bagera kukigereranyo cya 140%, iki ngo kikaba ari ikigereranyo gishimishije kandi kitigeze kibaho kuva iki gikorwa cyatangira.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko bakiriye inyandiko zisaba kugura impapuro inshuro 56, zikaba zaratangwaga n’abashoramari batandukanye, amabanki akaba yaritabiriye ku kigereranyo cya 52.85%, ibindi bigo by’ishoramari biza ku kigereranyo cya 46.16%, naho abashoramari baciriritse bangana na 1.20%.

Muri iri janisha, ngo abashoramari b’imbere mu gihugu nibo bitabiriye cyane ku kigereranyo cya 94.26%, mu gihe abo mu karere bafashe 8.04%.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko iki kigereranyo gishimishije ahanini cyazamuwe nuko hakozwe ubukangurambaga buhagije ku kumenyesha abashoramari akamaro k’isoko ry’imari n’imigabane haba mu gihugu ndetse no mu karere.

“Abashoramari baciriritse 28 bitabiriye iki gikorwa cyo kugura impapuro z’agaciro. Ni ikintu gishimishije hatirengagijwe ko ari ubwa mbere mu mateka umushoramari ku giti cye yari yitabiriye iki gikorwa cyo kugura impapuro z’agaciro aziguze na Leta. Twiteguye ko ubwiyongere buzakomeza”; Guverineri Rwangombwa.

Iki gikorwa cyo kugurana impapuro z’agaciro amafaranga, ngo cyari gisanzweho kuva mu mwaka wa 2008-2011; ariko icyahindutse ni uko iyi gahunda izajya imara imyaka itatu aho kuba umwaka umwe, kandi benshi bakayitabira; nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yabitangaje.

Mu gihe gishize, abaguze impapuro z’agaciro (bonds) bungukurwaga hagati y’amafaranga 8-11% ku mwaka, ariko muri ubu buryo bushya bwatangijwe izi mpapuro zizajya zinguka amafaranga ari hagati ya 11.475% na 11.625%.

Minisistiri w'Imari n'igenamigambi na Guverineri wa Banki nkuru y'igihugu, hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye ikiganiro.
Minisistiri w’Imari n’igenamigambi na Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye ikiganiro.

MINECOFIN yizeza ko umuntu uguze impapuro z’agaciro atazaheranwa amafaranga ye kuko ngo iyo abonye atategereza imyaka itatu, ashobora kugurisha icyemezo (bond) cye ku isoko ry’imari n’imigabane (RSE), no ku bahuza ba ryo bakorera muri Banki nkuru y’igihugu.

Abahuza ba RSE ngo bagiye no kwegera abaturage, aho bazajya bakorera imurikabikorwa mu mirenge batuyemo mu ntara zose z’igihugu. Uwifuza kugura bond afunguza konti y’imigabane muri banki iyo ari yose ashaka, akishyura ayo yageneye kugura bond (uko abishaka cyangwa abishoboye), hanyuma akajyana inyemeza bwishyu ku bahuza cyangwa abakozi ba RSE bakamuha impapuro z’agaciro yaguze.

Aba bahuza ba RSE bazakorera mu buryo buhoraho ku cyicaro cya Rwanda Stock Exchange (RSE) mu nyubako ya Kigali City Tower, ndetse no muri Banki nkuru y’igihugu n’amashami yayo mu ntara.

U Rwanda rwaherukaga kugurisha impapuro z’agaciro ku mugabane w’u Burayi mu mwaka ushize wa 2013; aho rwahawe miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika.

Aya madorali yagenewe kwishyura umwenda wa kompanyi y’indege ya Rwandair (ngo warishyuwe); inyubako nyaburanga za Kigali Convention Center (ku Kimihurura), no kubyaza Nyabarongo amashanyarazi ya megawatts 28; ku buryo ngo niba nta gihindutse ibyo bikorwa bizatangira kubyazwa umusaruro bitarenze ukwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona dukataje mu iterambere mukomereze aho kuko ibiva muruko gushora imari nitwe bifitiye akamaro.

Nana yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka