Ingabo na Polisi mu masomo yihariye ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Ingabo na Polisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu yiswe “Child Protection Focal Points Course”, ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, aho yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki ya 13 akazasozwa ku itariki 17 Gicurasi 2024.

Atangiza ayo mahugurwa, Lt Col Innocent Nkubana, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri RPA, yavuze ko mu bihugu bimwe hakigaragara abana bakoreshwa mu ntambara, ayo mahugurwa akaba yateguwe mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, nk’uko u Rwanda rusanzwe rwitabazwa no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Uwo muyobozi yavuze ko mu minsi itanu bagiye kumara muri ayo mahugurwa, bazaba bafite ubushobozi bwose bujyanye no kurengera umwana mu bihe bikomeye.

Ati “Bazaba nk’intumwa zirebera aho zizaba ziri hose, batanga amakuru arebana n’ihohoterwa ry’abana, banashobora gukumira mbere y’uko iryo hohoterwa riba, nizo nshingano, ni barangiza iminsi itanu hano bazaba bafite ubwo bushobozi bwo kumenya ni iki gisabwa kugira ngo bakumire, batange n’amakuru ku gihe kubabishinzwe ku buryo bashobora gukumira iryo hohoterwa ry’abana”.

Bamwe mubitabiriye amahugurwa baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko bayitezeho byinshi bizabafasha kurinda umutekano w’abana no kurinda uburenganzira bwabo mu gihe cy’intambara.
IP Alice Mukantwari, ukora mu ishami ry’amategeko muri Polisi y’u Rwanda, agira ati “Aya mahugurwa nk’uko badusobanuriye ko agamije kwigisha abantu bashinzwe kurinda uburenganzira bw’umwana, nkatwe nka Polisi mu nshingano zacu dushinzwe kurinda abantu n’ibyabo by’umwihariko n’abana barimo”.

Arongera ati “Aho tujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo intambara cyangwa se birangiyemo intambara, abana baba bafite ibibazo bitandukanye, niteze kumenya muri aya mahugurwa ngo ni iki kidasanzwe cyangwa se kizarenga kubyo twari dusanzwe dukora, mu gufasha abana cyangwa se kurinda uburenganzira bwabo mu gihe cy’intambara cyangwa se mu gihe hari amahoro”.

Mugenzi we Lt Col Athanase Rugemintwaza wo mu Ngabo z’u Rwanda, ati “Inzego za Gisirikare na Polisi, turinda amahoro mu bihugu byinshi bibamo ihohoterwa ry’abana aho babajyana mu ntambara, gufatwa ku ngufu…, turatekereza ko aya mahugurwa ari impamba ihagije tuzabona kugira ngo mu bikorwa dukora umunsi ku wundi, tujye twigisha ikintu cyo kurengera umwana kugira ngo abeho neza, uburenganzira bwe bwubahirizwe”.

Lt Col Rugemintwaza avuga ko aho bajya bakorera mu butumwa bwo kurinda amahoro, bagiye babona icyo kibazo cy’ihohoterwa ry’abana, aho bagiye batanga inyigisho icyo kibazo cyo guhohotera abana babinjiza mu gisirikare kikagenda gikemuka, n’ubwo ngo kubibumvisha byabaga bigoranye.

Ni amahugurwa ategurwa na RPA ku bufatanye n’ikigo cya Dallaire Institute for Children, ikigo cyashyiriweho Afurika gishingwa muri 2015 aho gifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, kikaba gikorana na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, hagamijwe gushyiraho umurongo mugari wo kurinda abana mu iyinjizwa mu gisirikare.

Umuyobozi wungirije w’icyo kigo, Mujawase Francisca, yavuze ko ayo mahugurwa agiye guhabwa Ingabo na Polisi ari umwihariko, n’abayitabiriye bakazayarangiza ari abantu badasanzwe aho bazahagararira u Rwanda mu kwita ku bana mu buryo buhoraho, haba mu butumwa bw’amahoro no mu kazi kabo ka buri munsi.

Yavuze impamvu bahisemo guhugura Ingabo na Polisi bahereye k’u Rwanda, ati “Tuzi ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi, rero tubigisha nk’abantu bashobora guhagararira u Rwanda muri izo nshingano, ariko cyane cyane twita ku bibazo by’abana biza ku isonga mu gukemura ibibazo by’umutekano muke dufite ku isi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka