Nyabihu: Senateri Bizimana arasaba ko ibyiza bya BDC na BDF bitaba iby’abajijutse gusa

Senateri Bizimana Evariste, umuyobozi wungirije wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena y’u Rwanda arasaba ko ibigo byashyizweho hirya no hino mu turere ngo gifashe abaturage muri gahunda zitandukanye harimo no kwiga imishinga bitaba umwihariko w’abajijutse gusa.

Business Development Centers (BDC) na Business Development Fund (BDF) byashyizweho ngo bifashe abaturage bafite ibitekerezo by’imishinga ibyara inyungu ndetse imishinga igaragaye ko ari myiza itangirwa ingwate muri banki, umuturage agahabwa inguzanyo yamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we, bityo akiteza imbere akikura mu bukene.

Akamaro ka BDC ntikarasobanuka neza ku baturage b'akarere ka Nyabihu ari nayo mpamvu ubuyobozi bwasabwe kubishyiramo ingufu.
Akamaro ka BDC ntikarasobanuka neza ku baturage b’akarere ka Nyabihu ari nayo mpamvu ubuyobozi bwasabwe kubishyiramo ingufu.

Kuba ibi bigo byarazanywe ku rwego rw’akarere ngo ni ukugira ngo abaturage bo hasi nabo bafashwe n’iyi gahunda hagamijwe iterambere ryabo. Leta ihanyuza amafaranga igamije kugira ngo abaturage batishoboye bafashwe kwiga imishinga yabafasha kwikura mu bukene; nk’uko Senateri Bizimana abyemeza.

Nyuma yo gusura bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bagezweho na gahunda ya BDF muri Hanga umurimo, Senateri Bizimana yavuze ko iyi gahunda usanga izwi ku rwego rw’akarere gusa n’abandi baturage bake bajijutse, ku buryo abaturage benshi bo hasi batarayisobanukirwa kandi ahanini ibagenewe.

Senateri Bizimana Evariste avuga ko BDC na BDF bizwi n'abajijutse.
Senateri Bizimana Evariste avuga ko BDC na BDF bizwi n’abajijutse.

Kubera iyo mpamvu, Senateri Bizimana yasabye ubuyobozi gusobanura iyi gahunda neza hasi mu baturage, kugira ngo nibamara kumva akamaro ka BDCs na BDF, bazigane zibafashe gukora imishinga, kugira ngo bazabashe kubona inguzanyo zabateza imbere.

Mu gihe BDC ifasha abaturage mu bintu bitandukanye birimo kubafasha kwiga imishinga ibyara inyungu, BDF ifasha abaturage mu gutera inkunga imishinga yabo. Umushinga wemewe ko ari myiza utangirwa ingwate ya 75% by’inguzanyo yakwa muri banki, umuturage agashaka 25% by’amafaranga asigaye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka