Amerika ngo igiye gushyira ingufu mu gushora imari mu Rwanda

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe guteza imbere ishoramari mpuzamahanga aricyo ‘Overseas Private Investment Corporation (OPIC), Madam Elizabeth L. Littlefield, aratangaza ko icyo kigo kigiye gukorana n’abashoramari ndetse n’abikorera mu gushora imari mu Rwanda.

Ibi Madam Littlefield yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki 27/2/2014, nyuma yo kubonana na nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri Village Urugwiro.

Uyu muyobozi yatangaje ko ngo ubusanzwe iki kigo gifasha abashoramari mu kubaha inguzanyo ndetse n’ubwishingizi bw’imishinga yabo, bityo bakaba bafite intumbero yo gushora imari ku isoko rinini ry’Afurika.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gishinzwe guteza imbere ishoramari mpuzamahanga (OPIC), Madam Elizabeth L. Littlefield, aganira n'abanyamakuru nyuma yo kubonana na Perezida Kagame.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe guteza imbere ishoramari mpuzamahanga (OPIC), Madam Elizabeth L. Littlefield, aganira n’abanyamakuru nyuma yo kubonana na Perezida Kagame.

“Twaganiriye na Perezida Kagame ku cyakorwa kugira ngo hakururwe abashoramari benshi mu Rwanda kuko ni igihugu kimaze kwigaragaza mu ruhando rw’amahanga nka kimwe mu bihugu bimaze kugera ku iterambere rishimishije, kandi turabizi ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije no mu korohereza abashoramari.

Tugiye gukora ubuvugizi buhagije kugira ngo abashoramari bashore imari yabo mu Rwanda, kandi natwe dusigarane inshingano yo gufatanya n’u Rwanda mu kubungabunga imigendekere myiza y’ishoramari,” Madame Littlefield.

Perezida Kagame yakira Madam Littlefield uyobora ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gishinzwe guteza imbere ishoramari mpuzamahanga.
Perezida Kagame yakira Madam Littlefield uyobora ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe guteza imbere ishoramari mpuzamahanga.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko yabonanye n’abashoramari batandukanye, akaba yaraganiriye nabo bakamubwira ibyo bashoramo imari yabo.

Ati: “Icyagaragaye ni uko hakiri imbogamizi mu gushora imari mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ariko nanone ni n’amahirwe, aho abashoramari bashyira amafaranga nko mu kubyaza umusaruro ubutaka, Biogaz n’ibindi.

Ikindi twaganiriye ni uburyo twakongera ubushobozi bw’abakozi mu bigo bya Leta n’ahandi. Igishimishije kandi ni uko u Rwanda rufite ikigo nka RDB cyorohereza ishoramari mu gihugu.”

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, ambassaderi Clever Gatete, yatangaje ko ari amahirwe kuba bakiriye madame Elizabeth Littlefied, iki kikaba ari ikimenyetso cy’imigambi Leta zunze ubumwe z’Amerika zihaye yo guhamagarira abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda.

Madam Littlefield yari aherekejwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda.
Madam Littlefield yari aherekejwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda.

Ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, kugeza ubu hamaze gukorwa byinshi ku bijyanye no guteza imbere ishoramari, nk’umutekano usesuye, imiyoborere myiza, aho ubukungu rusange buhagaze neza.

Ubu igisigaye ni ukureba uburyo twakurura abashoramari batari abo mu Rwanda gusa ahubwo n’abahandi nko muri Amerika. OPIC tumaze igihe kitari gito dukorana kugira ngo turebe uburyo abashoramari b’abanyamerika bashora imari yabo mu Rwanda.”

Aigle Egide Kivange

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burerya ntawutishimira gushyigikira umuntu wese abona afite ubshake kandi afite imbaraga n’ubwenge bwo gukora, niyo mpamvu amerika iri kwifuza gugfasha u rwanda kuzamuka. burarya uzarebe nta muntu umwe utifuza gufasha umwana w’umuhanga kandi ubona afata vuza ka ndi ubona afite intego.

karenzi yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka