Uruganda rw’amata rwa Nyabihu rugiye gutangira imirimo

Minisiteri y’ubucurizi n’inganda yemeza ko uruganda rutunganya amata rwa Nyabihu rutazarenza Kanama 2016 rutaratangira, kuko rwamaze kubona uzarucunga.

Uruganda rw'amata rushobora gutangira bitarenze Kanama.
Uruganda rw’amata rushobora gutangira bitarenze Kanama.

Abaturage bari bakomeje kwibaza amaherezo y’uru ruganda rwa Mukamira Dairy, rwarangiye gukubakwa mu 2014 ariko ntwigere rufungura kuzeza izi saha.

Bamwe mu borozi bari barutezeho guhesha agaciro umusaruro wabo bagiye bakomeza kubyibazaho, nk’uko umwe muri bo witwa Maniriho abivuga.

Agira ati “Uru ruganda rutuzura bagahora bavuga ngo birarangira urebye n’amata yacu nta gaciro ahabwa nabyo ni imbogamizi.”

Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyabihu ryitwa UPROCENYA naryo ryagiye rigaragaza ibibazo rihura nabyo bishingiye kuri ba rwiyemezamirimo barigurira amata bikopesha, amafaranga yamara kuba menshi bakaryambura.

Imashini n'ibindi bikoresho byageze mu ruganda hasigaye gutangira.
Imashini n’ibindi bikoresho byageze mu ruganda hasigaye gutangira.

Urugero urugero batanga ni nko muri Gashyantare, aho iri huriro ryagejeje ibaruwa y’ikibazo cyayo ku karere yari imaranye igihe kirere, isaba ko kabishyuriza asaga miliyoni 30Frw bambuwe na ba rwiyemezamirimo bahagura amata.

Kuwa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016, Minisitiri w’Uburuzi n’Inganda Francois Kanimba, yatangarije Kigali Today ko impamvu rutahise rutangira ari uko rwiyemezamirimo uzarucunga wari ataraboneka.

Ni mu gihe ngo hifuzwaga ko inganda nka ziriya zacungwa n’abikorera aho kugira ngo zicungwe na Leta.

Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko uzarucunga yabonetse ko igisigaye harimo kuzuzwa ibisabwa kugira ngo uruganda rutangire.

Ati “Ubu yarabonetse igisigaye ni ukugirana amasezerano na Leta kugirango imirimo itangire. Ndatekereza ko imirimo igiye gutangira rwose mwihangane,ntabwo ubundi byagombye kugeza mu matariki 15 y’ukwa munani rutaratangira gukora.”

Bimwe mu bibazo byagiye bibonekamo, harimo gutinda kw’inyubako zarwo no gushyiramo imashini mu buryo bunoze rwagiye rutinda gutangira.

Ni ku nshuro ya kabiri Minisitiri Kanimba atangaje igihe ntarengwa uru ruganda rutazarenza ngo rufungure, kuko no muri Werurwe 2016 naho yari yatangaje ko ari ko kwezi uru ruganda rutari kurenza rudafunguye imiryango ariko ntibyakunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka