Uburengerazuba: Ba rwiyemezamirimo bemeza ko 80% by’amasoko bitangwa mu mucyo

Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’uburengerazuba bashima ikigo cya Leta gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta kuba gikurikirana ibibazo byabo ndetse hakavugururwa amategeko yo gutanga amasoko ku buryo muri iyi ntara bemeza ko 80% by’amasoko atangwa bica mu mucyo.

Ntivuguruzwa Alphonsine ukorera mu karere ka Karongi akaba abimazemo imyaka 15, avuga ko henshi mu ntara y’uburengerazuba amasoko atangwa neza ndetse n’ibikorwa byo kwishyura bigakorwa vuba, akavuga ko 20% zitagenda neza ziterwa n’uturere dutanga amasoko tudafite amafaranga hamwe n’ibibazo byo gutinda kwishyura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, ashima uburyo ba rwiyemezamirimo bakorana n’inzego za Leta mu ntara ayobora, avuga ko ashaka ko muri 2014 uturere tw’intara ayobora twazabona ibihembo by’abacunga umutungo wa Leta neza kandi bishoboka hubahirijwe gahunda ya nta macyemwa, aho ibigo bya Leta bisurana bikagenzurana ndetse bakagirana inama.

Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’uburengerazuba bakaba babitangaje ubwo bari mu nama ibahuza n’ikigo cya Leta RPPA gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta mu kuganira ku ivugururwa ry’itegeko rigenga amasoko ya Leta ryashyizweho tariki13/2/2013 ryuzuza irindi tegeko ryagiyeho 27/3/2007.

Iri tegeko rigaragaza uburyo rwiyemezamirimo utsindira amasoko ya Leta agomba gukora nibyo asabwa kugira ngo yishyurwe, nibyo akora iyo atishyuye aho agana ikigo cya RPPA kikamufasha kwishyuza.

Mu gihe ba rwiyemezamirimo aribo bari basanzwe bashyirwa mu majwi kutarangiza amasoko bahawe cyangwa kuyadindiza, iri tegeko ribuza inzego za Leta gutanga isoko ridafite amafaranga yo kwishyura rwiyemezamirimo, gusuzuma isoko rigiye gutangwa n’ibikenewemo, rigasaba inzego za Leta zahawe na rwiyemezamirimo inyemezabuguzi zidafite ikibazo kutarenza iminsi 21 atarishyurwa.

Ba rwiyemezamirimo batubahirije amasoko bafite ibihano bahabwa naho abakozi ba Leta batishyura rwiyemezamirimo warangije imirimo ye nabo bakagira ibyo bahanishwa.

Hitimana Theogene, umukozi wa RPPA avuga ko bashatse guhura na ba rwiyemezamirimo kugira ngo babahugure kuri iri tegeko bamenye amategeko abagenga batazacibwa ibihano.

Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’uburengerazuba bavuga ko ibibazo biboneka ubu biri mu misoro aho hari abacibwa imisoro irenze ntibayasubizwe, hagaragara n’ibibazo by’ibigo bitanga isoko ry’amafaranga menshi kandi bifite ingengo y’imari nto, hamwe na ba rwiyemezamirimo bamaze imyaka 5 barakoze ibyo basabwa batarishyurwa, urugero rwatanzwe ni uwubatse isoko rya Ndatemwa i Gatsibo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibihugu byateye imbere usanga ahanini, bigizwe na private sector , ubuzima bw’igihugu bushingiye ahanini kuri private sector, gucika kwa euswa mu itangwa ryamasoko, bizatera imbaraga ba rwiyemeza mirimo, bumveko ari ari hazajya hahabwa uwurikwiye, buri wese akora yumveko, angana na mugenzi we imbere y’ipigana ry’isoko hagasigari ibyasbwe bikaba aribyo byerekana uwushoboye. iyi nintambwe yo kwishimira.

murenzi yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

ndumva bamaze gutera intambwe nziza yo kwishimira

lili yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka