Ubucuruzi buto n’ubuciriritse bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu

Leta y’u Rwanda igaragaza ko yiyemeje kurushaho kwita ku rwego rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ikemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego rufite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubucuruzi buto n’ubuciriritse, byagaragajwe ko uru rwego kuri ubu rwihariye 33% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti, avuga ko Leta ishyize imbere gukemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’Igihugu ndetse n’iterambere ry’abaturage.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Richard Niwenshuti
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti

Yagize ati “Ubu bucuruzi bufite inkingi ya mwamba mu gufasha ubukungu bwacu, yaba mu gutanga akazi, yaba mu kongera ibyo twohereza mu mahanga, ndetse no gutanga serivisi mu bindi byiciro. Iyo tuvuze nk’ubukerarugendo usanga ubucuruzi buto ari bwo bugemura ibyo kurya, usanga ubucuruzi buto ari bwo butanga serivisi zo gutwara ba mukerarugendo bagenderera Igihugu cyacu. Bufite inkingi ikomeye cyane mu bukungu bw’Igihugu, ni yo mpamvu twafashe akanya ngo twizihize uyu munsi, ariko na none tunatekereze n’uburyo twateza imbere ubwo bucuruzi.”

Abikorera muri uru rwego rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bagaragaza ko hakiri imbogamizi zo kuba badashobora gusangira amakuru ku mahirwe ahari y’ishoramari, bagasanga izo mbogamizi zivuyeho, byatuma babasha gutanga akazi kuri benshi ndetse bakongera n’ibyo bohereza hanze.

Umwe mu bagarutse ku byanozwa ngo uru rwego rurusheho gutanga umusaruro, ni uwitwa Gloria Kamanzi, akaba ari rwiyemezamirimo ukora ibikoresho by’imitako n’imyambarire bikorerwa mu Rwanda.

Agira ati “Ntangira uyu mushinga wanjye nateganyaga ko ngomba gukorana n’ibihugu byo hanze, ariko kubera ko ari umushinga wasabaga ubushobozi bunini, habayeho gutangirana n’ubushobozi bukeya. Hari imbogamizi y’uko byari ibintu bishyashya, bitamenyerewe, byari bihenze kuri bamwe, kandi n’ibikoresho bikenerwa kugira ngo dukore ibyo tugomba gukora na byo ntibiboneke ku buryo buhagije bikansaba ko ngomba kubivana hanze aho nabaga kuko ari ho nari menyereye, ariko byansabye kwihangana, ariko uko nagiye nigisha abantu uko byagurwa, uko byakoreshwa, abantu bagiye babyumva, bizinesi igenda ikura buhoro buhoro.”

Gloria Kamanzi avuga ko ubucuruzi bwe bumaze kwaguka, kuri ubu akaba abigurisha mu Rwanda ndetse no mu mahanga, agashimangira ko guhanahana amakuru hagati y’abacuruzi ari ikintu cy’ingenzi, kuko amahirwe yo ngo ahari menshi kuri bo nka ba rwiyemezamirimo.

Ati “Habaga imbogamizi y’uko imisoro iri hejuru. Ni ukuvuga ngo kugira ngo tubashe kugera ku masoko yo muri Afurika, hari imisoro izajya igabanuka. Ni amahirwe. Ikindi Leta yashyizeho gahunda zo kutworohereza kugira ngo tubone ibyangombwa by’ibicuruzwa byacu kugira ngo bisohoke, bibashe kwinjira muri ibyo bihugu turi kureba. Ikindi hakiyongeraho nka RwandAir yashyizeho ibiciro bitwemerera kohereza ibicuruzwa tudahenzwe, na yo ni ayandi mahirwe.”

“Ukuntu amakuru asangizwa ni byo bigomba kongera kurebwaho. Ntabwo bikorwa neza, ntabwo dufite umuco wo guhanahana amakuru. Reka duhanahane amakuru niba mbikoze neza, mfashe na bagenzi banjye.”

Inzego za Leta zikorana na bene aba bacuruzi zibizeza kubaba hafi no kubafasha gukemura imbogamizi zikirimo, dore ko hari n’uburyo bashyirirwaho buborohereza kubona inguzanyo haba mu mabanki, mu kigega cya BDF, hakaba harashyizweho n’ikigega cya Export Growth Fund gikorera muri BRD gifasha abashaka kohereza ibicuruzwa byabo hanze.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwihariye 98% by’ubucuruzi bwose mu gihugu, ndetse bugatanga akazi ku bagera kuri miliyoni 2,5 ni ukuvuga 70% by’abakozi. Nubwo bimeze bityo ariko, 2% y’abarukoramo ngo ni bo bonyine bohereza ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda.

U Rwanda rufite intego yo kujya rwohereza mu mahanga ibicuruzwa bingana na 17% buri mwaka, abikorera bato bakaba bitezweho kubigiramo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka