U Rwanda rurifuza ko itangwa rya serivisi ryakwinjiza miliyari 2.5 USD muri 2018

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, François Kanimba arifuza ko inama iteraniye i Kigali kuva 01-02/12/2014 yiga ku ishoramari mu bya serivisi yavamo ibisubizo byafasha inzego zitanga serivisi mu Rwanda kwinjiza miliyari 2.5 z’amadolari (USD) ku mwaka.

Iyi nama yitabiriwe n’abagize ihuriro ry’ishoramari mu bya serivisi (Service Investment Forum/SIF) rigizwe n’inzego za Leta n’iz’abikorera, n’abandi bashoramari ndetse n’abakozi ba Leta mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Minisitiri Kanimba yagize ati “Duteganya ko mu mwaka wa 2018 inzego zitanga serivisi mu Rwanda zizaba zinjiza miliyali 2,5 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 400 z’amadolari zitanga kugeza ubu [angana na 45% by’umusaruro utangwa n’inzego z’ubukungu zose mu gihugu, nk’uko RDB ibigaragaza]”.

Minisitiri Kanimba avuga ko u Rwanda ruteganya ko inzego zitanga serivisi zizaba zinjiza miliyali 2,5 muri 2018.
Minisitiri Kanimba avuga ko u Rwanda ruteganya ko inzego zitanga serivisi zizaba zinjiza miliyali 2,5 muri 2018.

Urwego rw’ubukerarugendo nirwo ruza ku isonga mu byinjiriza igihugu amadevize menshi nk’uko ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kibuvuga, cyikizeza ko izindi serivisi zirimo iz’imari, gutwara abantu n’ibintu, ikoranabuhanga n’itumanaho, uburezi n’ubuvuzi nazo zigomba gutezwa imbere; hashingiwe ahanini ku kuba ibigo bigomba guhora bishakisha ibintu bishya byatuma binoza serivisi.

Inzego za serivisi ngo zagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’isi ku kigero cya 7.5%, by’umwihariko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ngo servisi zatanze umusaruro ubarirwa ku gipimo cya 47% mu myaka icumi ishize, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru nshingwabikorwa wa RDB, Francis Gatare.

Nk’uko insanganyamatsiko y’iyi nama ibereye mu Rwanda ubugira kabiri igira iti”Growing Beyond borders”; abayitabiriye barimo gusuzuma uburyo u Rwanda rwateza imbere ishoramari ryambukiranya imipaka mu bya serivisi.

Iyi nama yitabiriwe n'abagize ihuriro ry'ishoramari mu bya serivisi, abandi bashoramari n'abakozi ba Leta banyuranye.
Iyi nama yitabiriwe n’abagize ihuriro ry’ishoramari mu bya serivisi, abandi bashoramari n’abakozi ba Leta banyuranye.

Amahirwe RDB igaragariza abashoramari mu bya serivisi ni uko kwandikisha ubucuruzi bikorwa mu masaha atarenga atandatu, bigakorwa ku buntu hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuzamuka k’ubukungu ku kigero cya 8% kuva mu myaka 10 ishize, imiyoborere itanga umutekano ntiyihanganire ruswa, kuba abashoramari babonera u Rwanda mu isoko ryagutse ry’imiryango ya EAC na COMESA, ndetse no kudata agaciro gukabije kw’ifaranga ry’igihugu.

Raporo z’uyu mwaka n’ushize z’ibigo n’imiryango mpuzamahanga nka Banki y’isi, Ihuriro mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) na Transparency International, zigaragaza u Rwanda ko ari igihugu cya mbere ku isi mu kuvugurura ubukungu.

Minisitiri Kanimba yifuza ko iyi nama yavamo ibisubizo byafasha inzego zitanga serivisi mu Rwanda kwinjiza miliyari 2.5 z'amadolari (USD) ku mwaka.
Minisitiri Kanimba yifuza ko iyi nama yavamo ibisubizo byafasha inzego zitanga serivisi mu Rwanda kwinjiza miliyari 2.5 z’amadolari (USD) ku mwaka.

U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kuba ari igihugu cyoroshye gukoreramo ubucuruzi, rukaza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu bushobora guhatana, ndetse no ku mwanya wa mbere mu muryango wa EAC mu kugira ruswa yo ku kigero cyo hasi.

Abashoramari mu bya serivisi bagaragarijwe amahirwe bafite mu kuba Leta ikomeje gushyiraho amategeko abarengera, kuba harimo kubakwa ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwa kane (4G LTE), imihanda n’umuhanda wa gari ya moshi ugera ku cyambu cya Mombasa, kugeza imiyoboro ya peterori mu Rwanda ivuye muri Kenya, gushaka ingufu z’amashanyarazi, ndetse no kuba abashoramari mu by’inganda zitandukanye bakomeje kuza kuhakorera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwakira neza abatugana, gushyira gahunda zacu ku murongo wa internrt kunoza imikorere yacu mu bikorwa bitandukanye ibi bizatuma koko ibi dushaka kugera tubigeraho kandi koko nubu biri mu nzira

isugi yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka