Rutsiro:Ubwumvikane buke hagati y’ivuriro na rwiyemezamirimo bibangamiye abarwayi n’abarwaza bakeneye igikoni

Bamwe mu barwayi n’abarwaza bagana ikigo nderabuzima cya Kibingo giherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro baturutse mu bice bya kure babangamirwa n’uko aho kwa muganga nta ho bafite ho gutegurira amafunguro.

Hashize imyaka igera kuri ibiri kuri icyo kigo nderabuzima haratangiye kubakwa igikoni ariko imirimo yo kucyubaka iza guhagarara ikiri mu ntangiriro bitewe n’uko ikigo nderabuzima na rwiyemezamirimo batumvikanye ku buryo bw’imyubakire, nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Ikigo nderabuzima cya Kibingo cyakira abarwayi baturuka mu tugari two mu mirenge itatu itandukanye ku buryo bamwe bakora urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru kugira ngo bahagere.

Abakenera guteka igikoma cyangwa gushyushya ibyo kurya babikorera iwabo mu ngo cyangwa bakajya gutira igikoni mu batuye hafi y’icyo kigo nderabuzima.

Rwiyemezamirimo wagombaga kubaka igikoni yahagaritswe amaze kubaka fondasiyo gusa kubera ko ngo yakoresheje amabuye atameze neza.
Rwiyemezamirimo wagombaga kubaka igikoni yahagaritswe amaze kubaka fondasiyo gusa kubera ko ngo yakoresheje amabuye atameze neza.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima na bwo bwabonye ko icyo gikoni gikenewe, butanga isoko ryo kucyubaka, ritsindirwa n’uwitwa Hitimana Faustin bakunze kwita Ruganzu, atangira kucyubaka mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2013.

Igikoni cyose hamwe yagombaga kucyubaka ku mafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 800. Icyakora yari kugenda acyubaka mu byiciro, noneho buri cyiciro cyarangira bakakimuhembera.

Uwo rwiyemezamirimo avuga ko akimara kubona ibaruwa imwemerera ko atsindiye isoko, yagiranye amasezerano n’ikigo nderabuzima, ahita atangira akazi, ategura ikibanza, agura amabuye, yubaka fondasiyo ahemba n’abakozi.

Nyuma ngo yagiye kumurika fondasiyo yari arangije kubaka kugira ngo bamuhembe amafaranga y’icyiciro cya mbere angana n’ibihumbi 600, ariko barayamwima, yandika amabaruwa atatu asaba kwishyurwa ariko ntibamwishyura.

Ku kigo nderabuzima cya Kibingo bamwandikiye ibaruwa imusaba ko basesa amasezerano kuko batari banyuzwe n’uburyo yari arimo kubakamo, ariko we abasaba ko babanza kumwishyura amafaranga y’icyiciro cya mbere cy’ibyo yakoze nk’uko biri mu masezerano.

Rwiyemezamirimo Hitimana avuga ko agushwa mu gihombo n'ahantu hatandukanye yubaka ariko bakanga kumwishyura, akavuga ko nibakomeza kuyamwima azitabaza inkiko.
Rwiyemezamirimo Hitimana avuga ko agushwa mu gihombo n’ahantu hatandukanye yubaka ariko bakanga kumwishyura, akavuga ko nibakomeza kuyamwima azitabaza inkiko.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibingo, Dusabinema Consolée, avuga ko amabuye yari yakoreshejwe mu kubaka iyo fondasiyo atari amabuye akomeye mu by’ukuri, ngo ni amabuye avunguka yitwa igishonyi.

Ngo bikiri aho mu ntangiriro, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima bwubakishaga icyo gikoni bwabonye butari gushobokana na rwiyemezamirimo, buramuhagarika.

Dusabinema yabisobanuye mu magambo ye ati “jye uyu munsi mpagarariye ivuriro ntabwo nakwemerera ngo komeza ukore ibintu mbona bidafite intangiriro n’umutwe. Ndahamya neza ko uretse no kuba ari igikoni cy’ikigo nderabuzima, mpamya neza ko n’igikoni cy’umuturage kitakubakwa kuri buriya buryo ngo hagire umuntu ubyemera”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yavuze ko bagerageje gutumaho rwiyemezamirimo kugira ngo akosore imyubakire, akureho ibyo yari amaze kubaka yongere yubake bundi bushya, ariko ntiyaboneka, noneho bamwandikira bamumenyesha ko amasezerano yasheshwe kuko bitagishobotse ko yubaka icyo gikoni.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Kibingo avuga ko rwiyemezamirimo atishyuwe kubera ko yubatse nabi.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibingo avuga ko rwiyemezamirimo atishyuwe kubera ko yubatse nabi.

Rwiyemezamirimo Hitimana Faustin asanzwe ari umufundi wubaka, akanubakisha. Usibye aho ku kigo nderabuzima cya Kibingo giherereye mu murenge wa Gihango avuga ko yubatse ntibamuhembe, ngo yubatse n’ibiro by’akagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango arakarangiza mu mwaka wa 2013, bakaba bari bumvikanye ko bazamuhemba ibihumbi 750, ariko bamuhemba ibihumbi 350 gusa, bamubwira ko andi bagiye gukomeza kuyashaka.

Hari n’ibagiro ry’akarere na ryo riri mu murenge wa Gihango, we na bagenzi be bafatanyije kubaka guhera mu mwaka wa 2011 bahembwa make, bakaba bari kwishyuza andi angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500. Gusa ngo akarere kababwira ko gategereje ko rwiyemezamirimo azaza akayasinyira kakaba ari we kayaha noneho na we akishyura abakozi.

Aha nyuma aheruka kugeza ikibazo cye ngo ni ku muyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere avugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules, ko bagomba kumwishyura bitarenze ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2014. Ateganya ko nibakomeza kwanga kumwishyura azitabaza inkiko kugira ngo zimwishyurize.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka