Rusizi: Ntibavuga rumwe ku gitera igabanuka ry’isambaza

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative akora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu buvuga ko igabanuka ry’isambaza ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’Abanyekongo bakoresha iyo mitego itemewe mu gihe abacuruzi batunga agatoki abo bayobozi bavuga ko aribo ba nyirabayazana w’icyo kibazo.

Bamwe bo ku ruhande rw’abarobyi n’abacuruzi, barimo Kajyibwami Mwamini bavuga ko kugabanuka kw’isambaza biterwa na bamwe mu bayobozi babo bakoresha imitego ya Kaningini mu busanzwe itemewe kuko ifata isambaza zikuze n’abana bazo utaretse n’amagi yazo bigatuma zitabona uko zororoka.

Visi Perezida w’Ihuriro ry’abarobyi mu Karere ka Rusizi, Nzeyimana Jean Claude, avuga ko kugabanuka kw’ibikomoka ku musaruro w’ikiyaga cya Kivu ngo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe ariko nanone icyo kibazo akagiherereza ku Banyekongo bazana imitego ya Kaningini muri icyo kiyaga aha akavugako nta ruhare ihuriro ry’amakoperative ryabigizemo.

Ngo barara baroba ariko ntihagire icyo baronka.
Ngo barara baroba ariko ntihagire icyo baronka.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigenda gikaza umurego nyamara kandi mu buryo bugaragara iki kiyaga gifatiye benshi runini, ubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba zo gufunga iki kiyaga mu gihe cy’amezi abiri aho biteganyijwe ko bizatangira tariki ya 06/09/2014 .

Nubwo iyo ngamba yafashwe, abakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu kimwe n’abacuruzi b’isambaza bo basanga atariwo muti kuko no mu gihe bafunze ngo hari abakomeza kuroba bihishe kandi bagakoresha iyo mitego itemewe bityo bo bakaba bavuga ko hakwiye kujyaho ibihano bikaze ku bakora ibinyuranyije n’amategeko y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Si ubwa mbere ikibazo cy’igabanuka ry’isambaza mu ikiyaga cya Kivu kigaragajwe akenshi bivugwako biterwa n’imitego ya Kaningini itemewe bamwe mu bagikoreramo bakoresha ikangiza isambaza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gahunda yo gufunga ni nziza kuko yongera umusaruro kuburyo bugaragara,ariko hari bigomba gukorw augira ngo uwo musaruro ugerweho koko, hagomba gushakwa patrol ya nijoro, ese ubundi ingabo za marines cg polisi ya marines niba zidahagije ntabundi buryo batoza za company zishinzwe kurinda umutekano akaba arizo zigirana amasezerano cooperatives zabarobyi , bakabacungira umutekano?kuko kuvuga ngo bakoresha imitego itariyo cyangwa banyuzamo bakaroba bihishe byakagombye gutegurwa neza igihe hafunzwe ntihagire uvogera.

kotoko yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka