Rusizi: Kuganira n’abashinzwe imisoro n’amahoro bifasha abacuruzi kunoza akazi kabo

Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Rusizi baravuga ko guhura n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bakaganira bibafasha gusobanukirwa neza gahunda y’imikorere n’imikoranire hagati yabo n’icyo kigo, bikabarinda kutubahiriza igihe cyo gusora kuko hari igihe bacibwa amande biturutse ku kudasobanukirwa neza uburyo bwo gutanga imisoro n’igihe itangirwa.

Ibi babitangarije mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku wa 06/11/2014, yabahuje n’abashinzwe imisoro n’amahoro ku rwego rw’intara y’uburengerazuba.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yasabye aba bacuruzi kuba inyangamugayo mu byo bakora birinda kunyereza imisoro, aho yanabashimiye uko bitwara muri aka karere mu gutanga imisoro n’amahoro kuko ngo baza mu myanya yambere anabasaba gukomeza iyo ntambwe.

Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira abacuruzi bato n’abaciriritse akamaro k’imisoro n’uburyo itangwamo, bamwe mu bayitabiriye bishimiye ubumenyi bayakuyemo kuko hari ibyo batari bazi byatumaga bahura n’ibihano bikabaviramo igihombo.

Aba bacuruzi kandi bishimira ikoranabuhanga ryashizwe mu bucuruzi ribafasha gutanga inyemezabwishyu ubu bikaba bitakigoranye kugira ngo umuntu amenye uko yacuruje n’uko agomba gusora, nk’uko bitangazwa na HABYARIMANA Gilbert uhagarariye abikorera mu karere ka Rusizi.

RWIRIRIZA Gashango, umuyobozi uhagarariye RRA mu ntara y’uburengerazuba, yasabye abakora imirimo y’ubucuruzi bose kwiyandikisha no kugira icyo batanga bakurikije uko bacuruje kugira ngo barusheho guteza igihugu cyabo imbere no kucyubaka, dore ko basobanuriwe ko imisoro batanga igira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Nyuma yaya mahugurwa abayitabiriye batangaje ko bagiye kumara ubwoba bagenzi babo badatanga imisoro babashishikariza kuyitanga kuko ari inyungu zabo n’igihugu muri rusange.

Hagamijwe kwirinda kunyereza imisoro n’amahoro abaguzi baributswa kujya basaba inyemezabwishyu, abacuruzi nabo bakabigira umuco kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka