Rusizi: Ba rushimusi b’amafi n’ibiyakomokaho mu kiyaga cya Kivu akabo kagiye gushoboka

Uruhushya rwo kuroba rugiye kujya ruhabwa koperative umurobyi abarizwamo aho guhabwa umurobyi ku giti cye bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 06/09/2014, iki cyemezo kikaba kigiye gukoma mu nkokora bikomeye ba rushimusi b’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Karongi igahuza abarebwa n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bose, mu rwego rwo kurwanya ba rushimusi b’amafi n’ibiyakomokaho bakoreshaga imitego ya kaningini cyangwa inzitiramibu byose bitemewe kuko byangiza utwana tw’amafi n’isambaza bikagabanya umusaruro wazo mu kivu.

Nyuma y’icyo cyemezo nk’uko yagitangarijwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi ku rwego rw’igihugu, Nyandwi Théophile, Kigali today yashatse kumenya icyo kivugwaho n’amakoperative y’uburobyi n’abacuruzi b’isambaza akorera mu karere ka Rusizi maze iganira na bo.

Ibyangombwa by'uburobyi mu kiyaga cya Kivu bigiye kujya bihabwa amakoperative y'abarobyi aho kubiha abantu ku giti cyabo.
Ibyangombwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bigiye kujya bihabwa amakoperative y’abarobyi aho kubiha abantu ku giti cyabo.

Nyirantibaziyaremye Elevanie akorera muri koperative COPISAGI (Coopérative de pêche d’Isambaza de Gihundwe). Avuga ko we na bagenzi be bakorera mu makoperative bashimishijwe cyane n’icyo cyemezo kuko ngo kigiye guca akajagari gakomeye kagaragaraga mu burobyi kakorwaga n’abo bahabwaga ibyangombwa kandi aho bakorera hatazwi, ugasanga babyitwaza bagahombya igihugu bonona utwana tw’amafi n’isambaza ku buryo byajyaga bituma umusaruro ugabanuka cyane maze abari mu makoperative bakahagirira igihombo gikomeye.

Avuga ko koperative zo ziba zifite uko zicungwa ku buryo n’iyo hagaragara agakosa abazigize bashobora gufatirwa ibihano bikomeye ariko ko bariya bo bari bagoye, ariko ubwo batangiye gufatirwa ingamba zikaze ngo akabo kagiye gushoboka.

Abakoraga uburobyi butemewe mu kiyaga cya Kivu bafatiwe ingamba.
Abakoraga uburobyi butemewe mu kiyaga cya Kivu bafatiwe ingamba.

Nzeyimana Jean Claude, perezida w’ihuriro ry’abarobyi bo mu karere ka Rusizi na we avuga ko iriya ngamba yafashwe igiye kubafasha kurushaho kugenzura neza urujya n’uruza rw’abarobera mu kiyaga cya Kivu n’ababifitiye uruhushya ku buryo ngo yizera ko bizatanga umusaruro uzagaragarira buri wese, kandi ko ntawe uzongera kubaca mu rihumye ngo ahabwe icyo cyemezo.

Iki cyemezo ubundi kimara umwaka umwe kigatangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ku gitanga mu buryo bwemejwe bikaba bikomeje kwishimirwa na ba nyiri aya makoperative y’abarobyi n’abacuruzi b’isambaza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi ibintu byose iyo bijemo akavuyo bigomba gusubirwamo maze abantu bagakora ibintu kuri gahunda ninabwo bunguka , ibi byakozwe mu kivu rero ni byiza pe

kajumba yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

bakwiye guhagurukirwa , ariko rero ahanini abantu nkaba baba bacyeneye ubukangurambaga namahugurwa ahoraho kuko usanga nkibi byogushimuta babikora babishaka ariko bumva ntakibi ariko babwiwe ibyiza byo kuzirek zikabanza zigakura , usanza babyica kubera kutamenya

karekezi yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka