Rusizi: Abacuruzi barinubira amasaha 48 bahawe yo kwimuka aho bakoreraga

Abacuruza ibiribwa bitandukanye mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabarenganura kuko birukanwe aho bari basanzwe bakorera mu buryo bubatunguye kandi isoko rusange bakoreragamo mbere riracyari kubakwa.

Aba bacuruzi biganjemo abagore bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kujya inama nabo mbere yo kubimura kuko ngo amafaranga bamaze gutanga aho bakoreraga ndetse n’imisoro ari menshi bityo bakaba babona bari guhomba.

Ikigeretse kuri ibyo ngo ni uko ntaho bari kwerekwa bakwimurirwa kuko n’abageregeje kwimuka babuze aho bakorera nk’uko babidutangarije ubwo twabasangaga imbere y’ibiro by’umurenge wa Kamembe basaba ubuyobozi kubarenganura.

Abagore basenyewe aho bakoraraga mu murenge wa Kamembe ngo babuze aho bakorera.
Abagore basenyewe aho bakoraraga mu murenge wa Kamembe ngo babuze aho bakorera.

Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, avuga ko impamvu bimuye aba bacuruzi ari uko ngo aho bakoreraga hari umwanda bityo ngo bakaba bakeneye ko bajya mu mazu y’ubucuruzi kuko nayo akeneye abayakoreramo ibyo ngo bikazatuma n’umujyi ukomeza kwaguka.

Ku bijyanye n’isoko bahoze bakoreramo riri kubwaka ngo ntibategereza igihe rizuzurira kugirango aba bacuruzi barijyemo kuko bakeneye isuku.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka