Rusizi: Abacuruzi bari muri FPR barashishikarizwa kwibumbira hamwe

Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi bari mu muryango FPR Inkotanyi barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite biteza imbere cyane cyane baharanira kwinjiza ibicuruzwa byabo mu isoko mpuzamahanga.

Kugira ngo ibyo bigerweho aba bacuruzi basabwe kwishira hamwe kuko aribwo ibicuruzwa byabo bizagira agaciro bikabasha guhangana n’ibindi bicuruzwa biri ku isoko mpuzamahanga. Ibyo babisabwe tariki ya 02/8/2014, ubwo bari bari mu mahugurwa y’iminsi 2 abakangurira kureba imbere bagatera indi ntambwe yisumbuyeho kuruta iyo baribasanzwe bakoreraho.

Abacuruzi b'abanyamuryango ba FPR inkotanyi bahugurwa uburyo bagomba gukora umwuga wabo.
Abacuruzi b’abanyamuryango ba FPR inkotanyi bahugurwa uburyo bagomba gukora umwuga wabo.

Umuyobozi muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe inganda z’ibigo bito n’ibiciriritse Alex Ruzibukira ,yabwiye aba bacuruzi b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko kwifatanya bagakorera hamwe byabaha amahirwe menshi yo gutera imbere kuruta uko umuntu umwe afata ibicuruzwa bye akabyohereza mu mahanga.

Yabwiye kandi ko impamvu ibindi bihugu byateye imbere mu bucuruzi ibicuruzwa byabo bigahangana n’ibindi bihuriye k wisoko mpuzamahanga ari uko baba bishyize hamwe bityo ibicuruzwa byabo bikagwiza ubwinshi n’ubwiza aha akaba yabasabye kwibumbira hamwe.

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, yavuze ko ibi biganiro bigamije kongera abacuruzi b’abanyamuryango ba FPR ubumenyi n’ubushobozi ndetse no kumenya amateka yaranze igihugu cyabo kugirango bagire uruhare mu gukomeza kucyubaka.

Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi Oscar NZEYIMANA yizeza inkunga abazakorera hamwe bagamije kwiteza imbere.
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi Oscar NZEYIMANA yizeza inkunga abazakorera hamwe bagamije kwiteza imbere.

Nzeyimana Oscar yasabye aba bacuruzi kumva neza icyerekezo igihugu gifite basobanukirwa gahunda Leta yashyize imbere zo kugirango iteze Abanyarwanda imbere batanga inkunga zabo muri izo gahunda kandi yabijeje ko uzagira ikibazo ubuyobozi bw’akarere buzamufasha mu kugikemura.

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba Nkurikiyinka Jean Nepomuscene yasabye aba bacuruzi b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kujya bitabira amamurikagurisha mpuzamahanga atandukanye kuko bituma umucuruzi afunguka akamenya aho abandi bageze aha kandi nawe yakanguriye aba bacuruzi bo mu karere ka Rusizi kubyaza amahirwe aka karere gafite bishize hamwe dore ko kaberanye n’umwuga w’ubucuruzi.

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye aya mahugurwa barimo Habyarimana Gilbert yavuze ko nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakora umwuga w’ubucuruzi bungukiye byinshi muri aya mahugurwa birimo kwiteza imbere hashingiwe ku mahirwe ari mu karere kabo ndetse no hanze yako.

Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y'uburengerazuba Nkurikiyinka Jean Nepomuscene asaba abacuruzi ba Rusizi kubyaza umusaruro amahirwe bafite.
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba Nkurikiyinka Jean Nepomuscene asaba abacuruzi ba Rusizi kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Aha kandi yanavuze ko basobanukiwe n’amateka yaranze igihugu cyabo avuga ko imikorere mibi yaranze igihugu cy’u Rwanda mu bihe byashize ngo bazaharanira ko atazongera kubaho ukundi kuko adindiza iterambere.

Aba bacuruzi kandi bavuze ko bazakomeza gukora uko bashoboye kugirango igihugu cyabo gitere imbere dore ko bahuguwe uburyo bwose bushoboka kugirango babashe kwiteza imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

fpr umuryango w;abanyarwanda, waharaniye kera kuzarurengera, amaboko yacu azakorera u Rwanda, kaze FPR urengere u Rwanda

umusaza yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka