Rusizi: Abacuruzi barasaba RRA gukora ubuvugizi mu kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi barasaba ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gukora ubuvugizi kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bubashe kunoga.

Abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi babisabye Komiseri Mukuru muri RRA, Tusabe Richard ubwo yabasuraga kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015, mu gihe hashize iminsi hagaragara ibibazo bitandukanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Umujyi wa Bukavu muri RDC n’umujyi wa Rusizi bihana imbibe.

Abacuruzi bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu bucuruzi bakorana na RDC.
Abacuruzi bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu bucuruzi bakorana na RDC.

Bimwe mu bibazo abacuruzi bamugaragarije ni amananiza bahurira nayo muri RDC ababangamira mu kazi kabo harimo gusoreshwa imisoro itabaho, guhagarika kwa hato na hato ubucuruzi bwambwukiranya imipaka ku ruhande rwa RDC bitaganiriweho n’ibihugu byombi, ndetse n’imbogamizi zo kubona aho banyuza ibicuruzwa bijya muri RDC mu buryo buhagije bitewe n’uko ikiraro binyuzwaho gihuza u Rwanda na RDC cyashaje, ndetse hashyizweho amabwiriza ku ruhande rw’u Rwanda avuga ko nta modoka igomba kukinyuraho ipakiye toni zirenze 5.

Aba bacuruzi bibaza impamvu bahura n’iyo mbogamizi yo kubura aho banyuza ibicuruzwa byabo nyamara hari ikindi kiraro gishya cyuzuye kuri uwo mupaka wa Rusizi ya mbere gihuriweho n’ibihugu byombi ariko kikaba kimaze umwaka n’igice kidakoreshwa, bitewe RDC ivuga ko hari ibitaruzura iwabo birimo ingurane z’abaturage ku mitungo yabo y’aho kizanyura.

Komiseri Tusabe n'itsinda ayoboye basura umupaka wa Rusizi ya mbere.
Komiseri Tusabe n’itsinda ayoboye basura umupaka wa Rusizi ya mbere.

Uhagarariye abacuruzi mu Karere ka Rusizi, Habyarimana Marcel avuga ko izo mbogamizi zose bahura nazo zibatera ibihombo bikomeye, akaba ari muri urwo rwego hamwe na bagenzi be basaba ko ibyo bibazo byakorerwa ubuvugizi burenze ubw’akarere.

Nyuma yo kugenzura imbogamizi zatumye ubucuruzi bwambukiranya imipaka busubira inyuma hagati y’imipaka ihuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu ndetse mu mwaka ya 2013-2014 bukaba bwaragabanutseho 50%, Tusabe Richard yavuze ko bagiye gufatanya n’aba bacuruzi kuganiriza abanyekongo ibyiza biri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ku mpande z’ibihugu byombi, kugira ngo bareke ayo mananiza.

Komiseri Tusabe yijeje abacuruzi kubakorera ubuvugizi ariko nabo bagashyiraho akabo.
Komiseri Tusabe yijeje abacuruzi kubakorera ubuvugizi ariko nabo bagashyiraho akabo.

Yasabye aba bacuruzi kandi kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo muri RDC kugira ngo bafatanye kubonera ibisubizo umwuga bahuriyeho.

Tusabe kandi yasabye inzego zose zirebana n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukemura ibibazo biri mu bushobozi bwabo birinda guteza ibindi, aha yavugaga ku kibazo abacuruzi bagaragaza cy’uko ku ruhande rw’u Rwanda bafashe icyemezo cy’uko nta modoka igomba kunyura ku kiraro ijyana imizigo muri RDC irengeje toni 5.

Komiseri n'umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MINICOM basura ikiraro cyuzuye ariko kidakoreshwa.
Komiseri n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MINICOM basura ikiraro cyuzuye ariko kidakoreshwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka