Rulindo: Yahisemo kwikorera kuko ari byo yasanze bimuha inyungu itubutse

Yadufashije Jeanne ni umwana w’umukobwa wo mu murenge wa Shyorongi ho mu karere ka Rulindo akora ibintu bijyanye n’isuku ku bagore birimo guca inzara no kuzisiga, kudefiriza, koza ibirenge n’ibindi bijyanye n’isuku ku bagore.

Yankurije avuga ko ibyo akora yabyize kandi ngo abifitemo uburambe kuko yakoze no mu mujyi wa Kigali, mu buzima bwe ngo yahoraga afite icyifuzo cyo kwikorera ku buryo yumvaga ari byo bizamufasha kandi ngo yashyize abigezeho.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki 26/04/2014, aho akorera mu murenge wa Shyorongi yayitangarije ko yahisemo kwikorera ngo kuko asanga ari nabyo bimuha inyungu itubutse, kandi ngo ni mu rwego rwo kwihangira imirimo nk’uko ubuyobozi buhora bubikangurira urubyiruko.

Yadufashije wahisemo kwikorera.
Yadufashije wahisemo kwikorera.

Yagize ati “muri njye nahoranaga icyifuzo cyo kwikorera kandi nabigezeho ndashima Imana. Icyatumye ngira ishyaka ryo kwihangira umurimo nk’uyu ni uburyo ubuyobozi buhora budukangurira kwihangira imirimo none nabigezeho”.

Yadufashije agira bagenzi be inama yo kugira ishyaka mu gushaka icyo bakora aho kumva ko bashakishiriza mu kwiyandarika nk’uko ngo ajya abibonana abakobwa bamwe biyemeje kugira icyo bageraho bagihawe n’abagabo.

Yagize ati “Inama nagira bagenzi banjye b’abakobwa ni ugushaka icyo bakora, bakiteza imbere, bakareka guhora bateze amaboko abagabo batabafitiye n’urukundo.”

Yadufashije ibyo akora byafashije abagore batuye Shyorongi.
Yadufashije ibyo akora byafashije abagore batuye Shyorongi.

Yadufashije ngo umushinga we yawutangije ibihumbi 200 yakoreye mu mujyi, aho yahoraga muri salon, ariko ngo mu gihe cy’amezi agera kuri atanu yikorera amaze kwikuba inshuro eshatu, ibintu avuga ko nawe byamutunguye.

Ibyo akora kandi ngo byanafashije abakobwa n’abagore bo muri uyu murenge bajyaga kwisigisha no kudefiriza mu mujyi wa Kigali.

Uwingabire Claire yagize ati “byaradufashije kuko mbere twajyaga kwiyogesha inzara no kudefiriza i Kigali twashyizeho n’amatike ariko ubu twabibonye hafi.”

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka