Ruhango: Rwiyemezamirimo yishyuwe miliyoni 113 yambura abo yakoreshaga miliyoni zisaga ebyeri

Mbonimpa Slyvestre wahawe isoko ryo kubaka ikimoteri cy’akarere ka Ruhango, aravugwaho kwambura abo yakoresheje amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 225, nyamara we akarere kamuhaye isoko kakaba karamaze kumwishyura angana na miliyoni 113.

Rugerinyange Onesphore akora akazi ko kubumba amatafari akanayatwika akayagurisha mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, avuga ko mbere y’uko uyu rwiyemezamirimo atangira kubaka iki kimoteri, ngo yaraje amusaba ko yamuha amatafari afite agaciro k’amafaranga miliyoni 3.

We n’abakozi bakorana bagiriye icyizere Mbonimpa bamuha amatafari nyuma aza kubaha amafaranga ibihumbi 500 gusa, ababwira ko andi azayabaha akarere kamwishyuye.

Rugerinyange avuga ko batangiye guha uyu mugabo amatafari guhera tariki ya 12/02/2014, ariko kugeza n’ubu akaba yaranze kubishyura kandi amakuru bafite ari uko akarere ka maze kumwishyura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yanga kwishyura abo yakoresheje nyamara we yarishyuwe.

Ikimoteri cy'akarere ka Ruhango rwiyemezamirimo Mbonimpa Slyvestre arimo kubaka.
Ikimoteri cy’akarere ka Ruhango rwiyemezamirimo Mbonimpa Slyvestre arimo kubaka.

Kambayire Annonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango, avuga ko uyu rwimezamirimo bagiye bamwishyura amafaranga bitewe n’aho ibikorwa bigeze, ariko ngo nabo batunguwe no kumva ko atishyuraga abamukoreraga. Icyakora uyu muyobozi akavuga ko iki kibazo bagiye kukikurikiranira kugirango abambuwe bahabwe ibyabo.

Kugeza ubu aba bakozi bafite sheki yo muri banki y’abaturage bahawe na Mbonimpa iriho amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 225 itazigamiwe, kuko ngo yarayibahaye bagiye muri banki basanga amafaranga yahise ayakuraho.

Aba bakozi bavuga ko kutishyurwa aya mafaranga byabateje igihombo gikomeye cyane, bikaba byaratumye imirimo yabo idindira, bagasaba inzego zitandukanye kuba zagira icyo zibafasha kugirango batazafata undi mwanya wo kugana mu nkiko.

Mu magambo make yavugiye kuri terefone ye igendanwa Mbonimpa Slyvestre, yagize ati “sinzi ikindi uriya mugabo anshakaho, njye musigayemo amafaranga ibihumbi 500, kandi nayo ndayamuha akayanga. Ahubwo mu mubarize icyo anshakaho”.

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abakozi bakabambura nyamara bo barishyuwe kimaze iminsi kigaragara muri aka karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubera ubuyobozi bwiza difite buriya iki kibazo kirakemuka wabona hatarabayeho kubikurikirana neza

runyinya yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka