Ruhango: Nyuma yo kurangiza kaminuza akabura akazi akihangira umurimo aragira urundi rubyiruko inama

Ntivuguruzwa Eliab w’imyaka 25 y’amavuko ukorera imirimo y’ubucurizi mu isoko rya Ruhango, arasaba urubyiruko rwicaranye impamyabumenyi ngo rutegereje akazi, ko rukwiye guhindura imyumvire rukareba kure rugahanga imirimo.

Ibi Ntivuguruzwa abitangaje nyuma y’aho amariye kwiga kaminuza akabura akazi, agahitamo gushora ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda mu bucuruzi akaba atangiye gutera imbere.

Ntivuguruzwa Eliab avuka mu muryango w’abana 12 ni umuhererezi afite ababyeyi bombi, yarangije kaminuza umwaka ushize wa 2013 muri ISPG i Gitwe mu gashami ka Bio-medical Science.

Akirangiza yafashe amafaranga ibihumbi 40 ajya gushakisha akazi i Kigali arakabura, kandi akabona ubuzima burarushaho kumukomerera, afata icyemezo cyo kugaruka aho avuka yiguriza umuntu amafaranga ibihumbi 80 atangira gucuruza.

Ntivuguruzwa afite ikibanza cyo hasi mu isoko rya Ruhango.
Ntivuguruzwa afite ikibanza cyo hasi mu isoko rya Ruhango.

Agira “ubuzima i Kigali ntibwari bworoshye, mpitamo gufata icyemezo cyo kuza ahantu hahwanye n’ubushobozi bwange ntangira ubucuruzi bucirirtse.”

Uyu musore afite udushitingi tubiri dushashe hasi mu isoko rya Ruhango turiho inkweto za bodaboda, kamambiri n’izindi. Nibura ku kwezi ngo ashobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 30, ariko intego ye ngo nuko agomba kugera aho azajya aranguza abandi.

Ntivuguruzwa asaba urubyiruko kuticarana diplome zabo kandi bazi ko bakeneye kurya, akababwira ko isi irimo kuzenguruka cyane, ngo uzareba nabi rero izamuzengurukiraho. Akababwira ko badakwiye gutegereza akazi ka Leta kuko badafitanye gahunda.

Ntivuguruzwa asaba urubyiruko rufite diplome kutazicarana ngo rutegereje akazi ka Leta.
Ntivuguruzwa asaba urubyiruko rufite diplome kutazicarana ngo rutegereje akazi ka Leta.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, Twagirimana Epimaque, ashima icyemezo cyafashwe n’uyu musore, agahamagarira urubyiruko kureba kure rugatangirira kuri duke rufite. Ibyo rutekereza kuzageraho rugatangira kubiharanarira mbere.

Ntivuguruzwa avuga kuri ubu akorera mu mujyi wa Ruhango, ariko yizera ko mu minsi mike ubucuruzi bwe azabwagurira mu yindi mijyi, kandi akaba yitegura guha abandi akazi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe kuba yaratinyutse gukora ni byiza. ariko niyirinde gutekereza ko azahita azamuka byako kanya. imisori iri hanz’aha iramutesh’umutwe.

Uwimanintije yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka