Ruhango: Ntaterwa isoni no gucuruza isombe ari umuhungu

Nsabimana Straton, umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, utunzwe no gucuruza isombe asya yifashishije akamashini kabigenewe, avuga ko imaze kumugeza ahantu hashimishize.

Uyu musore ucururiza isombe mu isoko rya Ruhango avuga ko amaze imyaka itatu agakora uyu murimo, gusa akababazwa n’abantu cyane cyane urubyiruko usanga bamuseka bavuga ko batakora akazi nk’ake ko gucuruza isombe. Kuri we ibi ngo ntacyo bimubwiye kuko azi akamaro bimufitiye.

Ati “usanga bavuga ko gucuruza isombe ari iby’abagore, ariko jye ibyo ntacyo bimbwiye kuko kuri ubu umwuga ni utunze umuntu”.

Nsabimana akora akazi ko gucuruza isombe mu isoko.
Nsabimana akora akazi ko gucuruza isombe mu isoko.

Uyu musore ngo ababazwa cyane n’urubyiruko usanga ruzindukira ku muhanda rwashyize amaboko mu mifuka rutegereje kwambura abavuye kwishakashakira imibereho babikuye mu maboko yabo ndetse n’ibitekerezo.

Atangira akazi ke yatangiranye akamashini gasya isombe yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30, kubera umuhate no gukunda akazi akora, yateye imbere noneho agura indi mashini y’amafaranga ibihumbi 200 ikoreshwa n’amashanyarazi.

Aka gashya yazanye ko gukoresha imashini y’umuriro, ngo byatumye abakiriya bamugana ari benshi ndetse akazi ke karusho kwihuta.

Nsabimana asaba urubyiruko kudasuzugura akazi ako ariko kose.
Nsabimana asaba urubyiruko kudasuzugura akazi ako ariko kose.

Nsabimana agira urundi rubyiruko inama yo kudasuzugura akazi kose kuko icya mbere ari ukuba gatunze ugakora. Ubu ngo afite intego y’uko mu mwaka utaha azagura imashini zigera kuri eshanu, akazikwirakwiza mu dusantere dutandukanye agashaka abandi bantu aha akazi.

Uretse kuba uyu mwuga Nsabimana akora umutunze, ngo unafitiye abandi akamaro kuko hari abahinzi aha isoko ryo kumuhingira isombe yakwera bakamuzanira umusaruro akabishyura nabo bakabasha kwiteza imbere.

Aka kazi benshi basa nk’aho basuzugura, Nsabimana kamwinjiriza amafaranga ibihumbi 3 buri munsi, akarya 1000 akabika ibihumbi 2.

Ubwo Kigali Today yasuraga Nsabimana aho akorera akazi ke, yahansanze umurongo w’abantu baje guhaha isombe bavuga ko iyo bagura ku cyuma gikoreshwa n’umuriro itandukanye niyo bajyaga bagura isekuwe mu isekuru.

Iyi sombe ngo iryoha kuruta iyasekuwe mu isekuru isanzwe.
Iyi sombe ngo iryoha kuruta iyasekuwe mu isekuru isanzwe.

Nisingizwe Bérnadette, avuga ko we n’umuryango we bakunda isombe cyane. Akomeza avuga ko ari isnhuro ya kabiri ahaha isombe yasekuwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ngo yasanze hari itandukaniro niyo yajyaga ahaha yo mu isekuru, kuko ngo iyi ikorerwa mu byuma by’ikoranabuhanga usanga iba inavanzemo ibirungo bitandukanye ukagenda uteka gusa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwampuje numuntu ucuruza utwo tumachini my number 0788674546

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

Mwampuje numuntu ucuruza utwo tumachini

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

nabasabaga ko mwandangira aho umuntu ayabona ito mashini murakoze

NITWA CHANTAL yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

iyi ni imari ishyushye cyane , ahubwo nakomereze aho aragaburira abantu indyo yuzuye , naho ibyo kuvuga ngo byamutera ipfunwe gute se kandi bimutuze bimwinjiriza, ahubwo igitekerezo nkiki gitekerezo cy’inyamibwa nagikomeze cyane

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

icyo wakora cyose cyagutunga kikanagutungira umuryango ntabwo wagisuzugura niyo mpamvu uyu musore yakabereye abandi urugero

mukasa yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka