Ruhango: Abacuruza inka bahangayikishijwe n’inka zizanwa mu isoko zuhiwe amazi n’umunyu ku gahato

Abagurira inka mu isoko rya Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abazana inka mu isoko bazuhiye amazi n’umunyu byinshi ku ngufu, bakazigura zigaragaza ko ari nini, ariko bamara kuzigura zigahita zitakaza ubunini bazibonagaho ndetse zimwe zigapfa.

Kabera umaze imyaka 12 acuruza inka avuga ko iyi ngeso yadutse vuba ndetse ngo yamenye bagenzi be bagiye baterwa ibihombo no kuba hari abo bantu bazanaga inka bazuhiye amazi menshi, abaziguze bazishyitsa zigapfa cyangwa izindi zikabahombera kuko babaga baziguze menshi babona ari nini ariko ari amazi arimo umunyu bari bazuhiye ku bwinshi.

Ati “Ugura inka ubona ari nziza ibyibushye. Bwacya mu gitondo wayireba ukayiyoberwa, ndetse hari niyo utwara bwacya ugasanga yapfuye.”

Ntirushize Joseph we aza kugura inka mu isoko rya Ruhango aturutse mu karere ka Rusizi. Avuga ko amaze gupfusha inka zirenga eshatu, agacyeka ko biterwa n’uko abazigurisha baba bazihaye amazi menshi mu gihe kitagenwe.

Aba ngo bavana inka iwabo mu biturage no ku yandi masoko bajya kuzigeza ku isoko rya Ruhango bakaziha amazi menshi bavangamo umunyu mu gishanga giherereye hafi ya Ruhango, ngo zikagera ku isoko zifite amabondo manini.

Isoko ry'inka rya Ruhango ryitabirwa n'abantu benshi baturutse imihanda yose no hanze y'u Rwanda.
Isoko ry’inka rya Ruhango ryitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose no hanze y’u Rwanda.

Bamwe mu bagemura inka aha mu Ruhango ariko barabihaka, abandi bakabyemera. Ababihakana bagira bati “Ubundi iyo ugura inka ntabwo ireberwa mu mabondo yayo. Uyigura yakagombye kuyirebera mu matako, akitegereza inyama zayo ntashukwe n’amabondo ayibonana.”

Ku ruhande rw’ababyemeza, bavuga ko ibyo bikorwa rwose, kuko ngo umuntu wazanye inka mu isoko hari ubwo ayihageza yananiwe cyane inashonje, bagafata icyemezo cyo kuyuhira amazi n’umunyu kugira ngo yongere izahuke, umucuruzi nayibona abone ishishe nta kibazo ifite ayigure menshi.

Abagurira inka ku isoko ryya Ruhango, barimo bamwe bazicuruza, barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango guhaguruka bakabafasha muri iki kibazo. Baravuga ko nko ku munsi w’isoko bajya bashyira abashinzwe umutekano hafi y’igishanga bavuga ko izi nka ziherwamo amazi.

Abayobora akarere ka Ruhango baravuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo kuko mu minsi ishize inama njyanama y’aka karere yasabye ko iki kibazo gikwiye gucyemurwa burundu kuko cyangiza isura y’ubucuruzi muri aka karere.

Rugwizangoga Dieudonné ushinzwe ubworozi mu Ruhango yahamagariye aborozi n’abacuruzi kureka iyo migirire mibi inabangamiye ubuzima bw’amatungo kuko ngo ubundi inka igomba kuba ifite ahantu inywera amazi igihe ibishatse nk’uko irisha ibishatse.

Igihe ihawe amazi ku gahato ngo kuko iba irwana itayashaka bishobora gutuma amazi anyura mu nzira z’ubuhumekero aho kunyura mu nzira zabugenewe, bikayiviramo gupfa cyangwa se bakayiha amazi arenze ubushobozi bw’igifu cyayo nabyo bigateza ingaruka zo kumererwa nabi zazana n’urupfu.

Iri soko ry'inka mu Ruhango ngo ryinjiriza akarere amafaranga arenga miliyoni ebyiri buri cyumweru, abacuruzi bagasaba ko ako karere kabafasha mu kunoza ubucuruzi buhakorerwa.
Iri soko ry’inka mu Ruhango ngo ryinjiriza akarere amafaranga arenga miliyoni ebyiri buri cyumweru, abacuruzi bagasaba ko ako karere kabafasha mu kunoza ubucuruzi buhakorerwa.

Mu ngamba zafashwe nk’uko Rugwizangoga Dieudonné abivuga ngo ni uko umuntu uzajya azana inka mu isoko azajya yandikwa n’umwirondoro nyawo igihe itungo rihuye n’ikibazo baketse ko giterwa n’amazi yahawe ku ngufu agakurikiranwa.

Isoko ry’inka mu karere ka Ruhango ryitabirwa n’abacuruzi benshi harimo n’abaturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ndetse na bamwe mu bagura inka mu Ruhango bakaba bazigemura ku isoko cyane cyane rya Bukavu.

Iri soko ryo mu Ruhango rirema buri wa gatanu w’icyumweru, rikaba ryinjiriza akarere amafaranga menshi kuko ngo uko riremye hazanwamo inka zisaga 500 kandi buri nka igasora amafaranga ibihumbi bine.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka