Rugarama: Babangamiwe no gukorera mu isoko ritagira amashanyarazi

Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rwagitima rihereye murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe no gukorera mu isoko ritagira amashanyarazi bagasaba ubuyobozi kubashyiriramo amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi bwabo burusheho gutanga umusaruro uhagije.

Ruvugamadandi Damien ukora ibijyanye no kudoda imyenda muri iri soko, avuga hashize umwaka n’igice bakorera muri ubu buryo, ibi bikaba bituma abakora aka kazi by’umwihariko bibagora cyane kuko bakoresha n’imashini zisaba umuriro, bityo bigatuma bifashisha za batteries kugira ngo babashe gukore.

Abacuruzi benshi bahitamo gucururiza hanze y'isoko kuko ariho haba habona.
Abacuruzi benshi bahitamo gucururiza hanze y’isoko kuko ariho haba habona.

Ati “Ireba nawe uburyo dukoreramo nawe nyamara dutanga imisoro, kutagira amashanyarazi bituma dutaha kare kuko batuvana mu isoko sa kumi n’imwe kandi nibwo abakiriya baba batangiye kuba benshi batanguranwa n’amasaha y’ijoro bikaduhombya cyane.”

Abacururiza muri iri soko kandi bavuga ko bibabangamira iyo bazindutse baje mu kazi ngo banabanze gukora isuku aho bakorera, ariko ngo kuko baza kare akenshi mu isoko ntihaba habona bigatuma batangira umurimo wabo hacyeye.

Nyiranzayino Monique acuruza imyenda muri iri soko, avuga ko iyo bamaze kumanika imyenda yabo mu isoko hacura umwijima, ugasanga barakoresha amatoroshi ngo umukiliya bamumurikire yipime anashime umwenda ashaka.

Abacuru ibyo kurya nabo bavuga ko hari ibicuruzwa badashobora gucuruza kubera iki kibazo cy’amashanyarazi, nk’amata akonje na Fanta kandi abantu benshi baba bifuza ibikonje. Bakavuga ko ibi bibabaje kuba isoko nk’iri rya kijyambere riremwa n’intara hafi ya zose nta mashanyarazi bararishyiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Urujeni Consolee, avuga ko bakoze ubuvugizi kuri iki kibazo ariko bategereje igisubizo kizava ku rwego rw’Akarere.

Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwakimenyeshejwe ngo bukaba bwaratangiye kugikurikirana ku buryo mu gihe cya vuba kiba cyakemutse.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka