Rubavu: Njyanama y’akarere yemeje ko isoko ryubakwa n’akarere ryegurirwa abikorera

Nyuma y’imyaka igera kuri ine akarere ka Rubavu kubaka isoko rya kijyambere ariko ntirishobore kurangira, inama njyanama y’akarere yemeje ko iryo soko ryegurirwa abikorera kugira rishobore kurangira, ariko ube n’umwanya wo gushishikariza abikorera kubaka ibikorwa remezo.

Isoko rya Gisenyi ryari rimaze gutwara akayabo ka miliyari irengaho miliyoni 300 kandi hari hacyenewe ayandi agera kuri miliyali ngo rirangire.

Mbarushimana Nelson perezida w’inama njyanama y’akarere avuga ko nubwo rizegurirwa abikorera ngo icyifuzo ni uko abarikoreramo bakwiye kwishyira hamwe bagakusanya imigabane bakaba aribo baryegukana.

Gusa iki cyifuzo kiragoye kuko risaba amafaranga menshi kandi agomba gutangwa mu gihe gito kuburyo abakorera muri iri soko kimwe n’abikorera bo mu karere ka Rubavu badashobora kubona imigabane isabwa nkuko bamwe mu bikorera babitangaza.

Inyubako z'isoko rya Gisenyi ritashoboye kuzura rikaba rigiye kwegurirwa abikorera.
Inyubako z’isoko rya Gisenyi ritashoboye kuzura rikaba rigiye kwegurirwa abikorera.

Nubwo akarere ka Rubavu kavuga ko kari ku mwanya wa kabiri mu kugira umujyi utunganye, abaturage bavuga ko ubwiza bw’uyu mujyi butagaragara mu gihe udafite isoko ryo guhahiramo hamwe n’aho abaturage bategera imodoka kuko biri mu bintu bicyenerwa n’abatuye mu mujyi kandi aka karere kakaba katabite.

Isoko rya Rubavu inama njyanama yemeye ko ryegurirwa n’abikorera nyuma y’uko iki cyifuzo akarere kari kagisabye inama njyanama mu mwaka w’2013 ariko iki gitekerezo nticyakirwe neza n’abajyanama.

Gusa ubu ngo amafaranga azarivamo ashobora gukoreshwa kubaka ibindi bikorwa by’iterambere kandi bifitiye akamaro abaturage ndetse n’isoko na Gare bikabageraho ntagisigaye inyuma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje. Ibi ni ibigaragaza rwose guhuzagurika . Muri MININTER hakwiye kujyaho akanama k’impuguke kazajya kagira inama uturere ku mishinga runaka . Nkaburiya muri iriya myaka 4, iyo batangirana na ba RWIYEMEZAMIRIMO BA
RUBAVU, ziriya Miliyari 2 ziba zaramaze kuboneka. None AKARERE karifuza ko byihuta mu mwaka 1 gusa isoko rikaba ryuzuye.Ni ikibazo.

MUJYAMBERE yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka