RRA yiyemeje kongera umubare w’abasora ngo igere ku ntego yiyemeje

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyavuze ko gikomeje kongera umubare w’abasora no kunoza servisi, kugira ngo mu mwaka utaha kizagere ku ntego yacyo, nyuma y’aho muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2013-2014 cyakiriye miliyari 769 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 96.9% y’ayo gisabwa.

RRA yasobanuye ko muri rusange imisoro yakwa yazamutseho 15.9% ugereranyije n’umwaka ushize; ariko ko mu mpamvu zatumye intego ya miliyari 793.2 yari yari yihaye itagerwaho, ari uko ubukungu bwazamutse ku kigero kiri hasi cya 4.6% mu gihe ngo byari byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 6.6%.

Mu gutangiza umunsi w’abasora kuri uyu wa 04/8/2014, Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe yagize ati: “Amafaranga arenga miliyari 20 atarabonetse ni menshi cyane; ubwo Ministeri y’imari ifite uburyo isaranganya ayabonetse; ariko ibihano birahari n’ubwo ikigambiriwe ari ukubanza kwigisha.”

Ministiri w'imari, Amb Claver Gatete hagati ya Komiseri wa RRA, Richard Tusabe (iburyo) na Benjamin Gasamagera, Perezida w'Urugaga rw'abikorera (PSF).
Ministiri w’imari, Amb Claver Gatete hagati ya Komiseri wa RRA, Richard Tusabe (iburyo) na Benjamin Gasamagera, Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF).

“Kubona dufite abasora bagera ku bihumbi 130 ariko ukumva ngo abatanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ntibarenga ibihumbi birindwi, kandi muri abo nabwo hakabamo abatarakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi, ndetse n’abazikoresha mu buryo burimo uburiganya; haracyari byinshi byo gukora”, Komiseri Tusabe.

Mu ngamba zashyizweho harimo gusaba abatarinjira muri gahunda ya TVA kujya bayitanga, kotsa igitutu abari muri TVA batarakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (EBM) cyangwa abazikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no kuba abatumiza ibicuruzwa hanze bazajya bamenyekanisha imisoro ahantu hamwe gusa (ku cyambu).

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yashimangiye abwira abasora ko Leta yishimiye ko bakora neza, ariko ko bagomba kuzamura ikigero cya 38% bagezeho bunganira mu ngengo y’imari ya Leta.

Bamwe mu basora bitabiriye gutangiza umunsi wabo.
Bamwe mu basora bitabiriye gutangiza umunsi wabo.

Yabamenyesheje ko hari amahirwe menshi yo gukora ubucuruzi mu Rwanda, harimo kuba igihugu kiri mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba wiyemeje gukuraho imbogamizi zose zatuma ibicuruzwa bitinda mu nzira; kandi ko ibikorwaremezo birimo umuhanda wa gari ya moshi, amashanyarazi n’imiyoboro ya peterori bizagezwa mu Rwanda.

Tariki ya 30 y’uku kwezi kwa Kanama, nibwo umunsi w’abasora uzizihizwa ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 13, hagati aho ikigo cya RRA ngo kikaba kigiye kuganira n’abasora muri buri ntara, kibumvisha inshingano n’uburenganzira bafite. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari “inyemezabuguzi, ishingiro ry’umusoro, umusingi w’ibaruramari”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe abanyarwanda aho turi tumenyeko kuba igihugu kigeze aho kigeze ubu ari ukubera imisoro dutanga kandi tukayitanga bikiwiye nibi bihugu bikize cyane kwisi twirirwa tureberqaho buriya ugiye kureba usanga ikintu bita umusoro ari ibintu bakomeyeho cyane , natwe rero nitumara kumenya neza akamaro kayo nibwo ibijyanye ni ibikorwa remezo biziyongera kandi burya ibikorwa remezo niyo majyambere yanyayo

manzi yanditse ku itariki ya: 5-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka