Nyamasheke: Ikorosi ryari ryateje impaka hagati y’akarere n’umushoramari rigiye kugeragezwa

Umuhanda Hanika- Kivugiza ufite ibirometero bisaga 18 ugiye kumara hafi imyaka ibiri uri gukorwa kugeza ubu ukaba ugishidikanywaho niba wararangiye cyangwa se niba hari ibishobora gukomeza gukorwaho.

Umushoramari Karyabwite Pierre wari waratangiye kubaka uruganda rw’icyayi mu murenge wa Karambi aho bita mu Gatare avuga ko kuba imirimo yo kubaka uruganda irimo kudindira biterwa n’uko umuhanda wari warijejwe wakomeje kudindira bityo akabura aho anyuza ibikoresho ngo yubake uruganda nk’uko yabisezeranye.

Karyabwite avuga ko ubwo minisitiri w’intebe aheruka muri Nyamasheke mu mwaka wa 2012, bamugejejeho ikibazo ko bashaka guteza imbere akarere ariko ko nta muhanda bagira, nibwo yasabye ko hahita hubakwa umuhanda uhagera ndetse avuga ko amafaranga ahita atangwa kugira go abaturage bahatuye basanganirwe n’iterambere, nyamara ngo umuhanda wari uteganyijwe kubakwa mu gihe cy’amezi ane ugiye kumara hafi imyaka ibiri.

Umushoramari Karyabwite Pierre avuga ko imirimo ye yo kubaka uruganda rw'icyayi yatinze kuko yabuze aho anyuza ibikoresho.
Umushoramari Karyabwite Pierre avuga ko imirimo ye yo kubaka uruganda rw’icyayi yatinze kuko yabuze aho anyuza ibikoresho.

Karyabwite abisobanura agira ati “abaturage ba hano bari abakene nta kazi bagira twashatse uruganda ngo duteze imbere igihugu n’Abanyarwanda batuye hano tugirana amasezerano na leta ariko twadindijwe n’umuhanda utarangira, kandi bigaragara ko habaye kutabyitaho kw’abayobozi b’akarere, isoko ryo kuwubaka ryatanzwe mu buryo butarimo ukuri, none ngo hari undi muntu bawuhaye wo kuwukora usanzwe mu gihe abahanga mu by’imihanda (ingenieur) bawunaniwe”.

Nubwo umuhanda wasaga n’urangiye Karyabwite yaje gusanga udakoze neza cyane aho bashyize ikorosi rinini kandi rihanamye ku buryo avuga ko iryo korosi ritacamo imodoka ndende kandi ziremereye n’ubwo abahanga bo bemezaga ko ntacyo iryo korosi ryatwara ku modoka iyo ariyo yose.

Hazaba igerageza

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, avuga kuba umuhanda utararangiriye igihe byatewe n’abakoraga uwo muhanda baje no kuburirwa irengero babifashijwemo n’umwe mu bakozi b’akarere ndetse waje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, ariko ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo umushoramari akomeze imirimo ye neza kandi atabangamiwe.

Mu gihe abahanga mu by’imihanda bemeza ko umuhanda nta kibazo ugifite, basabye umushoramari Karyabwite gukora igerageza ryo kuzana ibyo byuma bye basanga bidashoboka hagafatwa izindi ngamba, ibi byose bikazaba byishingiwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iby’imihanda ( RTDA).

Bahizi agira ati “reka twese tuzakore igerageza duhamagaze inzego zose, iyo modoka ihetse ibyo byuma biremereye ize ikate ikorosi nibinanirana dufate izindi ngamba, gusa dusanga bitazananirana kuko abahanga bagerageje kumanura ubuhaname bwaho ndetse n’ikorosi rirakosorwa ku buryo twizera ko nta kibazo kizabizamo”.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 21 Gicurasi 2014 aribwo hazaba iryo gerageza inzego zose zihari hagafatwa icyemezo ku mbogamizi umushoramari yagaragazaga ko umuhanda wakozwe utabasha gucamo imodoka nini zikoreye ibyuma biremereye.

Karyabwite avuga ko ibyuma bye biramutse bigeze ku ruganda, mbere y’uko umwaka urangira yaba yatangiye ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’icyayi.

Iki cyemezo cyo kugerageza imidoka zitwaye ibyuma cyafashwe mu nama yari ihuje abahagarariye abahinzi b’icyayi, Ingabo, akarere ndetse n’umushoramari.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka