Nyamasheke: Amasosiyete atwara abantu ashinjwa n’abagenzi imikorere mibi

Abagenda mu modoka z’amasosiyete atarwa abagenzi mu muhanda Rusizi- Kigali, bavuga ko batanyurwa na serivise bahabwa kuko ngo bamwe babata mu nzira mu gihe abandi bavuga ko basigara baguze amatike yabo bamaze no kwishyura.

Amasosiyete akorera ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu karere ka Rusizi bajya cyangwa bava mu mujyi wa Kigali, guhera saa cyenda z’ijoro kugera saa cyenda z’amanywa.

Umwe mu bagenzi wagize ikibazo kuri imwe mu masosiyete itwara abantu, avuga ko yari yahawe itike ndetse yamaze kwishyura amafaranga kugira ngo aze kugenda nyamara ageze aho yagombaga gufatira imodoka asanga imyanya yashize biba ngombwa ko arara.

Agira ati “navuye mu i Tyazo nje gutega imodoka ku Buhinga ntega moto ku mafaranga 2000, mu gihe nari natumye umuntu kunkatishiriza tike ndetse yamaze kwishyura, birangira bambwiye ko umwanya wanjye bawuhaye undi barambwira ngo nihangane, kandi nari mfite iya saa cyenda nta yindi ndi bubone, ubwo nagarutse ntegesheje andi 2000 ndetse n’ibyo nari ngiyemo ndabihomba”.

Umwe mu bayobozi ba Omega Express, Patrice Bazitamungu, avuga ko hari amakosa yagiye akorwa na bamwe bu bashinzwe kubagurishiriza amatike ahantu hatandukanye, bikaba ubwo bagurisha amatike atajyanye n’imyanya bafite, ariko ko bagiye kubikosora ndetse bakaba bishingira umuntu waramuka agize ikibazo ari bo biturutseho.

Agira ati “twabyumvise vuba aha, aho hari abakozi bacu baba bari ahantu batugurishiriza amatike, batanga amatike arenze ayo basabye aho twandikira ku cyicaro cyacu, ariko ntabwo bizongera twabifatiye ingamba, kandi dusanzwe dukora neza, ibyabaye ntibizongera”.

Umuyobozi ushinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu mu kigo cy’igihugu cyigenzura ibyo gutwara abantu n’ibintu (RURA), Emmanuel Katabarwa, avuga ko sosiyete yose ikoze amakosa mu gutwara abantu icibwa amande bitewe n’ikosa yakoze, iyo ari ikibazo yagiranye n’umuturage bafata umwanzuro iyo abaturage bazanye ikirego.

Agira ati “niba hari isosiyete ikora amakosa icibwa amande birazwi, ariko amande acibwa bitewe n’ikosa ryakozwe, bityo iyo hari umuturage wazanye ikibazo turagisuzuma tugafata icyemezo cyo guca amande ufite amakosa”.

Bamwe mu baturage bavuga ko batazi uburyo bashobora kurenganurwa mu gihe bahuye n’ikibazo bakigiranye n’isosiyete itwara abagenzi mu gihe nomero ziba zanditse ko bashobora kuzihamagara, akenshi zitaba bigoranye, mu gihe cy’impera z’icyumweru ho ntizitabe habe na mba.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka