Nyamasheke: Abaturage barashinja umurenge wa Bushekeri kubambura amafaranga

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Bushekeri bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke basaba ko bafashwa kwishyurwa amafaranga bakoreye ubwo bubakaga inzu y’urubyiruko rwa Bushekeri ndetse no kubaka inzu abaturage bazajya bivurizamo (poste de santé).

Bivugwa ko abaturage bafite iki kibazo basaga 20 bakaba bakomeje kwishyuza amafaranga asaga ibihumbi 450 kuri iyo nzu yo kwivurizamo, mu gihe hatazwi umubare nyawo wishyuzwa ku nyubako y’inzu y’urubyiruko.

Aba baturage bavuga ko batangiye gukora iyo mirimo mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2014, bagakomeza kwizezwa kwishyurwa mu mpera z’ukwezi kw’ugushyingo, bakongera bakabizeza mu mpera z’ukuboza bikaba bigeze ubu nta kizere bafite cyo kuzishyurwa.

Umwe mu baturage bubatse poste de santé aho bita i Mpumbu agira ati “bakomeje kutubeshya, batubwira ko batwishyura biza kugeza ubwo batubwira ko bazayaduha mu minsi mikuru irinda irangira ntacyo tubonye, none turasaba akarere ngo karebe uko katurenganura”.

Bamwe mu baturage bavuga ko bimaze kuba akamenyero mu murenge wa Bushekeri ko abaturage bakoze imirimo itandukanye bishyurwa bigoranye, bakavuga ko bikwiye gushakirwa ibisubizo n’abayobozi kugira ngo ibintu nk’ibi bicike burundu.

Aba baturage bavuga ko bamaze kwandikira akarere ka Nyamasheke ngo kabafashe mu karengane bakomeje kugirirwa karimo no gusiragira buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Uwanyirigira Marie Florence, yavuze ko abaturage baba bihanganye bagategereza igihe amafaranga azabonekera kuko abaterankunga babo bagishaka amafaranga ngo babishyure. Gusa akavuga ko abubatse inzu y’urubyiruko bose bamaze kwishyurwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke nabwo buvuga ko ikibazo kitarabageraho ngo gishakirwe igisubizo kugeza magingo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RWOSE ABO BANTU NIBABAHE AMAFARANGA YABO KUKO IYO BAKORERA AMAFARANGA HARI AHO BAFATA AMADENI NTIBABONE UKO BISHYURA BITWE NUBURANGARE BWABAYOBOZI BADAFATA UMWANZURO NGO BAKORE HARAKA NGO IBIBAZO BIKEMUKIRE KARE NKUKO INTEGO YA NYAMASHEKE IBIGENA NGO GUKORA NIKARE NI BABAHEMBE KUKO IBYO BIRABABAZA CYANE

SIBORUREMA AMIEL yanditse ku itariki ya: 24-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka