Nyamasheke: Abajyanama b’ubucuruzi biyemeje kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe kuba

Abajyanama mu by’ubucuruzi bo mu karere ka Nyamasheke bari bamaze iminsi icumi mu mahugurwa ajyanye no gucunga imishinga n’imari ndetse no gukora ubucuruzi bwunguka biyemeje kuyabyaza umusaruro kugira ngo bazabashe kugera ku ntego biyemeje.

Aba bajyanama mu bucuruzi bavuga ko ubumenyi babonye bagiye kububyaza umusaruro bukazazamura imiryango yabo ndetse n’udusantere tw’ubucuruzi baturanye; nk’uko babitangaje ubwo basozaga amahugurwa tariki ya 31 Ukwakira 2014 ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke.

Mugenzi ni umwe mu bahuguwe avuga ko abonye ubumenyi buhagije buzatuma ashobora kwihangira imirimo akamenya gucunga umushinga we ndetse n’uburyo ashobora gucuruza kandi yunguka.

Aba bahuguwe bavuga ko hari abantu benshi bagira imishinga myiza ariko bikarangira ihombye cyangwa ikabaho igenda nabi kubera ko batazi kuyicunga ndetse n’imicururize yabo ikaba itajyanye n’igihe.

Abajyanama b'ubucuruzi mu mahugurwa.
Abajyanama b’ubucuruzi mu mahugurwa.

Umwe muri bo agira ati “gucunga imari bigomba kugira uburyo bikorwa, kumenya uburyo bwo kwizigamira kugira ngo ibyo uteganya ubigereho, twabonye uko igishoro kiboneka. Birababaje kubona umuntu amaze imyaka 10 akora butike ukabona adatera imbere kubera kutamenya gucunga imari ye”.

Aba bajyanama b’ubucuruzi bavuga ko umucuruzi mwiza kandi utera imbere bimufasha kubaho neza ariko kandi bigafasha igihugu kubona imisoro.

Mu gusoza aya mahugurwa , umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, yasabye abahawe aya mahugurwa kuba umusemburo w’iterambere ry’aho batuye ibyo bahuguwemo bakabibyaza umusaruro ku buryo bugaragara, bakivana mu bukene ndetse bakazamura n’akarere batuyemo.

Yagize ati “ibi ni inyungu zanyu nk’abaturage b’igihugu, Leta iba yakoze uko ishoboye kugira ngo mubone aya mahugurwa azatuma mubaho neza mugatera imbere mukanateza imbere imiryango n’abaturanyi banyu imbere, aya mahirwe rero ntimuzayapfushe ubusa, muzazane impinduka kandi zigaragare”.

Abajyanama b’ubucuruzi bahuguwe bagera kuri 30 baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke uko ari 15, bakaba barahuguwe ku bufatanye na RDB ndetse na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda kwihangira imirimo no gucunga imari mu mishinga no mu bucuruzi izwi ku zina rya “Kora Wigire”.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda tugomba kwishakamo ibisubizo bityo tukikura mu bukene maze uko tuzamuka mu bukungi n’igihugu cyacu nacyo kikabizamukiraho

gacaca yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka