Nyamasheke: Abacuruza imbuto barasaba kwitabwaho bagashakirwa aho bakorera

Ku muhada Rusizi-Kigali, mu birometero bike uvuye ku ishyamba rya Nyungwe ugera ku gasanteri aho bita ku Buhinga, haba hari urubyiruko rwinshi rukuruza imbuto zitandukanye ziganjemo imineke, amatunda, ibinyomoro , amacunga n’indimu.

Kuko ari mu masangano y’umuhanda iyo imodoka zihagaze baza biruka bashaka kugurisha izo mbuto zabo baba bazanye abagenzi bahaca bakabagurira.

Abakora ubwo bucuruzi bavuga ko babangamirwa n’uko ntaho bagira bashobora gushyira imbuto zabo dore ko bacuruziza ku zuba imbere y’isoko ryo ku Buhinga bagasaba kwitabwaho bagashakirwa uburyo bacuruza batabangamiwe kuko bemeza ko n’ubwo bacuruza bibabgoye ariko ko bibatunze.

Nzeyimana avuga ko atunzwe no kugura imbuto akaza kuzicuruza ku Buhinga ariko akemeza ko baramutse bitaweho kurusha byarushaho kumuha umusaruro akarushaho kwiteza imbere kurusha uko abikora ubu ngubu.

Yagize ati “reba nk’ubu turi ku zuba imbuto nazanye nizitabona abakiriya ziraba zipfuye mba mpombye, kandi ubuyobozi buramutse budushakiye uko twakora neza twabona imisoro kandi natwe tukabaho neza”.

Nzeyimana avuga ko bakora mu buryo bw’akajagari ku buryo bushobora no kuba byabateza impanuka ariko ngo baramutse babonye aho bakorera byatuma bongera umusaruro kandi n’impungenge zo kuba bagira ingaruka zikagabanuka.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri aka gasanteri kabamo, Uwanyirigira Marie Florence, avuga ko iki kibazo cy’aba bacuruzi bakizi kandi ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka byatekerejweho bakaba bagiye kubashakira aho bacururiza heza ndetse hagashakwa n’uburyo imodoka zishobora kujya zica muri gare begeranye bidasabye ko abacuruzi bava mu isoko bakaza ku muhanda.

Yagize ati “dufatanyije n’akarere tuzafasha aba bacuruzi kubona aho bakorera habafasha gukora ubucuruz bwabo neza ndetse dukore ibishoboka ku buryo imodoka zishobora kujya zibasanga aho bacururiza bitagombye ko baza biruka bazisanga aho bahagarara”.

Mu minsi yashize aba bacuruzi wasangaga batereste ibyo bacururiza aho abagenzi bategera imodoka ziva i Rusizi , ariko ubuyobozi buza kuhabakura bubajyana haruguru y’umuhanda ngo kuko hatezaga akajagari ku bagenzi baje gutega imodoka ndetse n’ibyo bicuruzwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka