Nyamagabe: Hari ikibazo cy’ibiribwa bidaphundikiye bishobora gukurura umwanda na mikorobe

Mu isoko rya Gasarenda riherereye murenge wa Tare, mu karere ka Nyamagabe, hari ikibazo cy’abacuruza ibiribwa birimo amandazi, ibidiya n’amasambusa bidaphundikiye bigatuma hajyamo ivumbi cyangwa za mikobi zishobora guteza abaturage indwara zituruka ku mwanda.

Ku munsi w’isoko akenshi usanga ibiribwa birimo amandazi, ibidiya, sambusa cyangwe se capati ari bimwe bigira abakiliya benshi biganjemo abagore n’abana, ariko ugasanga isuku yabyo ikemangwa bitewe naho bitunganyirizwa cyangwa se aho bicururizwa.

Ari abaguzi n'abacuruzi bose usanga ntacyo isuku iba ibabwiye.
Ari abaguzi n’abacuruzi bose usanga ntacyo isuku iba ibabwiye.

Kigali Todaya yagendereye iri soko mu rwego rwo kureba uko icyo kibazo kifashe isanga abantu babihitaho batumura ivumbi, kandi ugasanga abakiliya babigura bamwe bagahita babiriraho.

Uwitwa Venuste Nkundimana, ni umwe twasanze muri iri soko acuruje amandazi twifuje kumenya niba ntakibazo bimuteye gucuruza ibintu bidaphundikiye bitumukamo ivumbi.

Yagize ati “ikibazo cyo kiba kirimo bitewe nuko ntamafaranga yo kuba twakodesha ngo turusheho kubigirira isuku, tugiye gushaka uko twajya duphundikira kuko turabibonako za mikorobi zose zishobora kuba zijyamo.”

Abenshi mu bakiriya bahitamo no kurira hafi aho nyamara usanga hari ivumbi impade yabo.
Abenshi mu bakiriya bahitamo no kurira hafi aho nyamara usanga hari ivumbi impade yabo.

Vedaste Uzayisenga, wari waremye iri soko we ngo abona bikabije. Yagize ati “ ibi rwose ndabona bikabije kuko urareba abantu bose babihagaze hejuru n’imyanda burya yanagwamo inama nababwira nuko bazajya baphundikira.”

Bwana Ricahrd Gasana, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tare isoko rya Gasarenda riherereyemo, yadutangarijeko hagiye gufatwa ingamba z’ubukangurambaga biciye muri komisiyo ishinzwe kugenzura isuku mu murenge.

Yagize ati “Ubu icyo tugiye gukora tugiye guhagurutsa iriya komisiyo y’isuku itembere nibiba ngombwa inahane abantu babikora kuko kwigisha twarigishije ariko nanone kwigisha guhoreho twongere dukangurire abacuruza bene ibyo biribwa gucuruza baphundikiye.”

Kuko abenshi mu baturage ntabushobozi bafite bwo gukodesha amazu, umurenge ufatanije n’inzego zigize komisiyo y’isuku irimo polisi, abashinzwe isuku mu murenge no mutugari ugiye guhagurukira kino kibazo biciye mu bukangurambaga abaturage bigishwe gucuruza ibiribwa biphundikiye kandi bifite isuku.

Caissy Chrsitine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka